Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Israel Mbonyi agiye gutaramira mu Bubiligi

$
0
0

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel), Israel Mbonyicyambu, uzwi nka Israel Mbonyi aravuga ko  kuwa 28 Gicurasi 2016, azaririmbira Imana  i Buruseri mu Bubiligi aho azifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’abandi kuryamya Imana biciye mu ndirimbo ze.

Ni inshuro ya mbere agiye gukorera igitaramo gikomeye hanze y’u Rwanda , kuva yava kwiga mu Buhinde muri  Nyakanga 2015.

Israel Mbonyi  avuga ko iki gitaramo kizaba kuwa 28 Gicurasi 2016 , yemeza ko  kitateguwe n’abandi ngo abe agiye kubafasha, ahubwo yemeza ko ari ukugira ngo abashe kwegera n’abakunzi b’indirimbo ze batuye mu mahanga.

Uyu musore  uzuza imyaka 24 kuwa 20 Gicurasi 2016,  azahaguruka mu Rwanda kuwa 25 Mata 2016 , azabanza kunyura mu Buhinde, ahabarizwa n’ubundi itsinda ry’abanyarwanda bigaga muri Kaminuza imwe,  aho azahagurukira kandi yerekeza i Buruseli mu Bubiligi kwa 13 Gicurasi 2016.

2-13

Avuga ko kubera ko indirimbo ze zafashije imitima ya benshi kandi bose bakaba bataba mu Rwanda, ngo mu bushobozi azajya abona azajya agerageza yegere bamwe na bamwe, ati “ nateguye iki gitaramo kugira ngo ngere ku bafashijwe n’ubutumwa nshisha mu ndirimbo ndirimbira Imana, turusheho kumenyana kuko nanjye numva bizarushaho kubakundisha Imana. Tuzifatanya turamya Imana ndetse tunayishima kuko n’ ubundi uyu murimo ni uwayo. Niyo rero itubashisha.”

Mbonyi wamenyekanye  ataragaruka mu Rwanda   ava mu Buhinde aho yigaga muri Kaminuza ya Annamalai afite  alubumu ye ya mbere yise ” Yesu ni Number One” ifite indirimbo 8, zirimo iyitwa “ Amaraso, Ku migezi, Nzi ibyo nibwira kubagirira, Ku musaraba, Sinzavayo ni izindi, yemeza ko nyuma yo kuva mu Bubiligi ashobora kuzahita yerekeza no muri Amerika naho mu bitaramo byo kuramya Imana.

Mbonyi  yabwiye Izuba Rirashe muri Gicurasi 2015 ko zimwe mu ndirimbo ze hari amagambo ahabwa n’Imana bityo ko byamugora kwemeza ko ari ubuhanga bwe ku giti cye bwaba bumufasha gukundwa no kumenyekana cyane. Mbonyi yagize ati “nk’iriya ndirimbo Amaraso, Imana yampaye ibitero bibiri icya nyuma nicyo niyongereyeho. Ni nayo mpamvu mvuga ko ahari, ari nayo mpamvu zakunzwe cyane kuko zose zavuye mu bitangaza by’Imana. Gusa biranyorohera mu buhanzi kuko nzi no gucuranga

Israel Mbonyi ni umukristo mu idini rya Restoration Church i Masoro, afite alubumu imwe y’indirimbo 8, gusa avuga ko hari n’izindi nshya azashyira ku mugaragaro. Ndetse ko nyuma yo kuva mu bitaramo byo hanze ashobora kuzahita atangira gutunganya amashusho yayo (clip video)

src: izuba rirashe

The post Israel Mbonyi agiye gutaramira mu Bubiligi appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>