Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Nta gahunda zishyigikira Abatinganyi U Rwanda ruzigera rushyiraho – Min Uwacu

$
0
0

Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne yemeje ko n’ubwo abaryamana bahuje ibitsina (Abatinganyi) bafite uburenganzira nk’abantu kandi bukwiye kubahwa, mu Rwanda ngo ntibazigera bashyirirwaho gahunda zibashyigikira cyangwa zibafasha.

Ibi bije nyuma y’uko byari byagaragaye ko Abatinganyi bajya bahabwa amahugurwa abafasha kwirinda indwara bashobora kwanduriramo.

Mu bihugu bimwe na bimwe ku mugabane wa Afurika, bamaze kugaragaza uruhande Leta zabo zihagaze ku muco w’ubutinganyi cyangwa abaryamana bahuje ibitsina. Ibihugu nka Uganda, Zimbabwe, ibihugu by’Abarabu n’ibindi byeruye ko bidashyigikiye Abatinganyi ndetse bimwe binashyiraho amategeko abahana.

Leta y’u Rwanda yo ntiyigeze igaragaza niba ishyigikiye Abatinganyi byeruye ku buryo banashyirirwaho ubufasha nk’abandi banyarwanda bose. Gusa rimwe na rimwe bajya bahabwa amahugurwa y’uko bakwirinda indwara ziva mu mwuga bakora wo kuryamana kandi bahuje igitsina.

Abatinganyi mu Rwanda kandi bajya bahabwa amahugurwa n’imiryango imwe n’imwe ifite ubuzima mu nshingano ndetse bakanahabwa udukingirizo ndetse n’ibindi bakoresho nk’amavuta bifashisha kugira ngo badakomeretsanya mu gihe bakora imibonano. Ibi byatumye hibazwa niba Leta y’u Rwanda yaba ishyigikiye ubutinganyi mu Rwanda.

Minisiteri y’umuco na siporo inafite umuco mu nshingano, yemeza ko abatinganyi ari abantu bafite uburenganzira nk’abandi bantu mu gihugu ariko ko badafite uburenganzira nk’abatinganyi kuko u Rwanda rutigeze rubisinyigikira.

Minisiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne aganira n’itangazamakuru yagize ati:” Abatinganyi ni abantu bafite uburenganzira nk’abantu icyo ni icya mbere, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano agenga uburenganzira bwa muntu ariko ntirwashyize umukono ku masezerano agenga uburenganzira bw’Abatinganyi.”


Minisitiri Uwacu yemeza ko leta y’U Rwanda nta gahunda zifasha Abatinganyi izashyiraho

Minisitiri kandi yavuze ko n’ubwo ababikora bakumva ko ari uburenganzira bwabo ariko nta gahunda ibafasha Leta y’u Rwanda izigera ishyiraho.

Agira ati:”Ubwo ababikora bashobora kumva ko ababikora ari uburenganzira bwabo ariko ntituzigera dushyiraho gahunda zibafasha cyangwa zibashyigikira kandi bakwiye kumva ko ibyo bitari mu muco nyarwanda.”

Ubutinganyi ni umuco wamaze kwinjira mu mico y’ibihugu bimwe na bimwe byo hakurya y’inyanja ku mugabane w’Uburayi na Amerika, ndetse ukaba unatangiye kototera bimwe mu bihugu bya Afurika kandi n’ibigerageje kuwurwanya biba byiteranyije n’ibihugu bikomeye nka Amerika n’ibindi bivuga ko ari uguhungabanya uburenganzira bwa muntu.

src: Makuruki

The post Nta gahunda zishyigikira Abatinganyi U Rwanda ruzigera rushyiraho – Min Uwacu appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>