Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

“Intumwa y’Amerika si Imana si n’Umurundi, Ubukoroni bwararangiye mu Burundi”. Willy Nyamitwe

$
0
0

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu mu Burundi Willy Nyamitwe yavuze ko amagambo yavuzwe n’intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari (Thomas Periello) ubwo yari muri iki gihugu ntacyo avuze ko ndetse uwayavuze yavuze ibyo atazi ahubwo ari ukwita mu bitamureba.

Nyamitwe yavuze ko U Burundi bwavuye mu gihe cy’ubukoroni. Avuga ko Thomas Periello ari intumwa Atari Imana kuburyo ibyo yavuze byakubahirizwa kuko Abarundi aribo bafite ijambo ryanyuma.

Nyamitwe yabwiye BBC ko ibyo iyo Ntumwa ya Obama mu karere k’ibiyaga bigari yavuze ari ukwivanga mu miyoborere y’Abarundi.

Yagize ati “….Erega ni intumwa ariko si Imana kandi si umurundi ,abarundi nibo bafite ijambo ryanyuma kubijyanye n’igihugu cy’u Burundi, abantu babyumve ko nta muntu w’umunyamahanga yaba umunyamerika cyangwa umunyaburayi azaza kutwereka uburyo iby’igihugu cy’uBurundi bigomba gutunganywa,ubukoroni bwararangiye ,Abarundi tugomba kwimenya muburyo dushobora kwitunganiriza igihugu cyacu n’ahazaza hacu”

Mu magambo iyi ntumwa ya Obama mu karere k’ibiyaga bigari yavugiye muri iki gihugu, amenshi atunga agatoki Leta y’U Burundi kugira iyicarubozo, ikandamizwa rikorerwa abaturage, gukandamiza uburenganzira bw’ikiremwamuntu no gukerereza ibiganiro biyihuza n’abatavugarumwe nayo hashakwa umuti w’ikibazo cy’u Burundi.

Thomas Periello yavuye mu Burundi yerekeza mu gihugu cya Tanzaniya aho yari agiye kubonana n’uwahoze ayobora icyo gihugu Benjamin Mkapa (wagizwe umuhuza mu biganiro by’I Burundi) hamwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu muryamgo w’Afurika y’uburasirazuba ngo bashake uburyo ibiganiro mu Burundi byakwihutisha aho bemeje ko bigomba gutangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu.

The post “Intumwa y’Amerika si Imana si n’Umurundi, Ubukoroni bwararangiye mu Burundi”. Willy Nyamitwe appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>