Imyaka yo kubibabwira umwana, watangira kubimuganiriza afite imyaka 8 cyangwa 9. Iyo utinze umwana akagera mu myaka irenga icumi ntago aba acyikumvira neza. uko wabitangira wowe unjye ureba igihe abikubajije cyangwa wifashishe ikintu runaka cyamuteye amatsiko: Urugero :, nk’ igihe umwana abonye umuntu wabyaye mu muryango, cgangwa igihe abonye kotegisi(cotex) akakubaza ibyo aribyo.
Iyo ugitangira ubabwira ibintu bike. Urugero :guhuza ibitsina bishobora gutuma umukobwa atwara inda , kandi Ubundi byagenewe abantu bashyingiranywe. Ibindi ukagenda ubibwira uko bakubaza ibibazo.
Bwira abana ko ari byiza ko bategereza kugeza bubatse ingo zabo, irinde kubatera ubwoba cyane ubabwira ko imibonano mpuzabitsina ari mibi ahubwo ubakangurire ko iba myiza iyo ikozwe mu gihe cyayo. Nyuzamo umubwire ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina akiri muto,ariko utinde kubyiza byo kuyikora yarakuze .Iyo yumva ibyiza byo gutegereza nibwo yiyemeza gutegereza. kumutera ubwoba ntago bikora kuko akenshi abana bari mu bugimbi ntago batekereza cyane kukintu kibi cyababaho.

Babwire kandi ibindi, ibyemewe n’ibitemewe usibye imibonano mpuzabitsinanyirizina babebabizineza. Urugero : gusuhazanya ni byiza, guhana imisaya ni byiza, gusomana ku munwa ni bibi, gusura umusore/inkumi uri wenyine cyangwa wihishe ni bibi, kureba amashusho y’urukozasoni ni bibi . Nutabibabwira bazakora ibyo bagenzi babo bakora.
Babwire kandi n’ibijyanye n’ imvugo, hari imvugo nyandagazi hari n’imvugo yiyubashye bamenye itandukaniro kandi bamenye n’imvugo bagomba gukoresha.
Ibi byose uzabigeraho ari uko wahaye abana umwanya wo kuganira. Bazagera aho kandi bakubaze niba wowe warategereje kugeza ushatse uzababwize ukuri, niba warabishoboye ubabwire icyabigushoboje, niba byarakunaniye ubabwire aho byakunaniriye n’ingaruka wahuye nazo ubabwire ko udashaka ko nabo bahura nazo. Ibi biganiro kandi ni byiza ko bikorwa n’ababyeyi bombi, se na nyina w’abana bafatanije.
Bienvenu/Isange.com/Tel:0785247778,0725040607.
The post Abana bakeneye kuganirizwa n’ababyeyi babo ku buzima bw’imyororokere. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..