Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Kigali: Niki kihishe inyuma yigaruka ry’ uwahoze ari Bishop wa EPEMR muri ADEPR.

$
0
0

Anastase Hagenimana mbere yuko ajya muri EPEMR yahoze mu itorero rya ADEPR aho yari umuntu usanzwe udafite inshingano mu Itorero ariko akaba yarakundaga gukora imirimo yo gusenga  n’ivugabutumwa mu buryo butandukanye . Bishop Hagenimana Anastase wayoboraga Diyoseze y’Umujyi wa Kigali yamaze gusezera mu itorero rya EPEMR agaruka mu itorero rya ADEPR yahozemo ariko icyamugaruye yakigize ibanga.

1445849122_epemr2

Umwaka wa 2014 yavuye mu itorero rya ADEPR  ajya muri EPEMR ahita agirwa umushumba wa Paruwasi ya Nyarugenge,aho yaje kuva ajya kuba umushumba wa Paruwasi ya kicukiro muri 2015 yaje kuba umushumba (Bishop)wa Diyoseze y’Uburasirazuba ahakurwa tariki ya 25 Ukwakira 2015 nibwo yasengewe ku umugaragaro ku inshingano ya Bishop ahita ahabwa kuyobora Diyoseze y’Umujyi wa Kigali muri EPMR yari ifite Abakirisito  bagera kuri 900.

DSC_0733

Uyu Bishop Hagenimana Anastase yemeje amakuru yuko yamaze gusezera mu itorero rya EPEMR yari arimo nk’umuyobozi wa Diyoseze y’umujyi wa Kigali aho mu cyumweru dushoje Tariki ya 24 Mata 2016 aribwo yagarutse mu itorero rya ADEPR Kanombe Paruwasi ya Kabeza aho yahagaze imbere yiteraniro akavuga ko agarutse mu itorero rye yahozemo

Ubwo umunyamakuru yamubaza icyaba gitumye agaruka yavuze ko ntanakimwe kibiteye ahubwo yabikoze ku impamvu ze bwite ndetse ntanabyinshi yabivugaho,gusa avuga ko ashimira abayobozi be babanye mu itorero rya EPEMR ku inama bamuhaye n’impanuro ndetse ashima abakirisito yari ayoboye anavuga ko atabatereranye basigaranye n’abayobozi bakuru ba EPEMR ariko we akaba agiye kwibera umuntu usanzwe mu itorero rya ADEPR yahozemo.

index

Twashatse kuvugana n’ Umuvugizi wa EPEMR mu Rwanda Archibishop Paul Kamuzinzi  ku umurongo wa Telephone igendanwa ngo agire ibyo atangaza  kuri aya makuru yuko Bishop Anastase yaba yavuye mu itorero ayoboye dusanga Telefone ye itariho.

 

 Inkuru dukesha Bwiza.com

 

 

 

 

The post Kigali: Niki kihishe inyuma yigaruka ry’ uwahoze ari Bishop wa EPEMR muri ADEPR. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>