Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Nubwo bitari byoroshye ariko Imana yabanye n’Itsinda Amababa mu gihe cy’imyaka 10 bamaze ku murimo.

$
0
0

Imyaka 10 irashize Group AMABABA ikora umurimo w’Imana. Ni urugendo rutari rworoshye bahuriyemo n’ibigusha n’ibigeragezo byinshi, ariko Imana yarahabaye ikomeza umukumbi wayo kugeza n’ubu, imyaka icumi ikaba ishize. Ubu ni umuhamya bwagarutsweho mu gitaramo ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 10, aho bagize bati “ni ubuhamya bukomeye”

Hari ahagana saa cyenda z’amanywa, ku Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi rya Horebu, ubwo itsinda ryaho ryitwa AMABABA ryakoraga igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 imaze ikora umurimo w’Imana mu ndirimbo.

Ni igitaramo bari batangiye mu mugoroba wo gutangira isabato, ariko bigeze ku isabato mu gitondo, bafatanije n’Icyiciro cya Dorcas ndetse n’abakunzi babo bibumbiye muri Group ya Whatsapp yitwa AMABABA FAMILY GROUP, ababasha gukusaniriza inkunga abatishoboye ingana n’imyenda 70 ndetse n’ibihumbi 50,000Frw

Urusengero rwa Horebu rwari rwuzuye. Amakorari yose yatumiwe yari ahari kandi aririmba neza. Umususurutsabirori (MC) GASHUGI Elie yayoboye icyo gitaramo cyabwirijwemo n’umubwiriza NYAKARUNDI Samuel

Group AMABABA, yashinzwe n’abasore 5 mu mwaka wa 2007, kandi kugeza ubu yaririmbwemo n’abantu 19. Igitangaje ariko ni uko mu mwaka wa 2010 ari umwaka batazibagirwa, ubwo bamwe muri bo bayivagamo ku mpamvu zitandukanye, bakaza kwisanga ari 3 gusa, ibihe bavuga ko byari bibakomeranye.

Mu buhamya bukomeye batanze, aho abagabo 3 n’abasore 3 bayigize buri wese yafashe ijambo akajya avuga uburyo yinjiye muri Group AMABABA, ibyamushimishije, n’ibyamubabaje, ababanjemo bahurije ku mikoro make bari bafite, aho bigeze gukora ingendo ndende mu gicuku n’amaguru babuze amafaranga yo gutega, aho bageraga mu rugo bananiwe cyane nka saa kumi zo mu rucyerera, kandi batangiye izo ngendo nijoro, bavuye nko muri studio cyangwa gusura umuntu wagize ibyago. Aha kandi abagabo bo muri Group AMABABA baboneyeho gushimira abagore babo uburyo babihanganira, bakanabafasha gukora umurimo.

Umuyobozi wa Group AMABABA bwana Selemani Mbarushimana yagize ati “Byari bigoye, nta mafaranga dufite, ariko habayeho kwihangana ntitwacika intege.”

Abaje muri Group AMABABA vuba bagaragaje ko urukundo ruranga abaririmbyi, uburyo babana nk’abavandimwe ko aribyo byatumye bahitamo kuza muri Group AMABABA, bavuga kandi ko iki atari igihe cyo gucika intege, ko ahubwo ari igihe cyo gukomeza.

Onesphore Dushimirimana

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>