Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017,i Kigali harabera igitaramo cyiswe ”Atmosphere of Healing Worship Concert” kigamije kubohora imitima y”abantu maze bakabohokera kuramya Imana byuzuye.
Ni igitaramo kizabera kuri salle ya New Life Bible Church Kicukiro kikazahuza abahanzi Diana Kamugisha ndetse na Pastor Rose Ngabo ari nabo bateguye iki gitaramo. Muri iki gitaramo kandi hatumiwemo abandi baramyi bakomeye barimo
Bosco Nshuti ukunzwe cyane mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo Ibyo Ntuze,Ndumva unyuzuye n’izindi.
Hazaba kandi hari Healing Worship Team ndetse n”Umuhanzikazi w”umunyempano uzwi ku izina rya Dinah Uwera.

Dinah Uwera uherutse gukora igitaramo nawe azaba ari muri iki gitaramo
Diana Kamugisha umwe mu bateguye iki gitaramo yabwiye Isange.com ko kizaba ari igitaramo cyo kuramya Imana no kuyibohokera
imbere hatitawe ku bibazo n”ingorane za buri munsi.Yongeyeho kandi ari umwanya mwiza wo guturiza imbere y”Imana abantu ba bakayiha
icyubahiro binyuze mu ndirimbo.Ni igitaramo kandi kizaba kirimo umwanya uhagije wo kuramya no guhimbaza Imana ariko nanone ijambo ry’Imana
rikazahabwa umwanya.Aba bahanzikazi kandi bageze kure imyiteguro y’iki gitaramo mu buryo butandukanye ,ku buryo abazitabira bazatahana
kubohoka bitewe ahanini n’ibyo bateguriwe n’aba bahanzikazi.Abavuga ko kandi iri ari iyerekwa bafite rizakomeza ndetse ko hari n’ibindi bikorwa bitandukanye bazagenda bakora nyuma y’iki gitaramo harimo ibitaramo,gufasha abatishoboye n’ibindi.

Bosco Nshuti wamenyekanye cyane mu ndirimbo Ibyo Ntunze,Ndumva Unyuzuye nawe azaba ahari.
Diana Kamugisha yamenyekanye cyane mu ndirimbo Impamba,Haguruka,ku musozi n’izindi akaba yaherukaga igitaramo mu mwaka wa 2016 cyiswe Refresh Worship and Music Festival naho Pastor Rose Ngabo yamenyekanye cyane mu ndirimbo Sinzatinya,Mwami Ndaje n’izindi akaba n’umushumba Mukuru mu itorero Baho Church riherereye i Kabuga.
Reba indirimbo Haguruka ya Diana Kamugisha
Re hano indirimbo Mwami Ndaje ya Rose Ngabo