Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

U Bufaransa: Urubanza rw’ubujurire rwa Padiri Munyeshyaka rwimuriwe umwaka utaha

$
0
0
Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwimuriye isuzuma ry’ikirego gishinja Padiri Munyeshyaka Wenceslas ku wa 30 Mutarama 2018.

Byari biteganyijwe ko urukiko rutangira kumva ikirego cy’ubujurire cya Padiri Munyeshyaka kuri uyu wa 8 Ugushyingo ariko umucamanza yavuze ko afashe umwanzuro wo gusubika kuko hari ibitari byanditse muri dosiye.

Munyeshyaka, ubu ni padiri mukuru wa Paruwasi ya Kiliziya Gatolika ya Gisors mu Bufaransa. Ashinjwa ubufatanyacyaha, iyicarubozo no gufata ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari Padiri mukuru wa Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Ste Famille) i Kigali .

Ku ya 2 Ukwakira 2015, ubucamanza bw’u Bufaransa bwatesheje agaciro ibyo kumukurikirana buvuga ko nta bimenyetso bifatika bimushinja.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’irengera abarokotse Jenoside ntiyanyuzwe n’uwo mwanzuro irajurira. Irimo uwitwa Licra, FIDH, Survie na CPCR.

Umuyobozi wa CPCR, Alain Gauthier yavuze ko kuba abazamanza bagenza icyaha, Emmanuel Ducos na Claude Choquet, baranze gukurikirana Munyeshyaka bitumvikana kuko hari ubuhamya bw’abantu bamwiboneye.

Yagize ati “ Nta birego bishya dufite ariko abavoka bacu bazerekana uruhare rwa Padiri Munyeshyaka ku giti cye mu bitero byabereye muri Kiliziya ya Sainte Famille. Twabonye abacamanza barumvise cyane amagambo yavuzwe n’abatangabuhamya bamushinjura bakirengagiza ubuhamya bw’abarokotse Jenoside.”

Gauthier yibukije ko hashize imyaka 10 Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR , rusabye u Bufaransa kuburanisha Munyeshyaka ariko iki gihugu ngo ntikibikozwa kubera impamvu za politiki.

Ati “Twatunguwe n’uburyo abacamanza batahaye agaciro ubusabe bwa ICTR”

Mu 2006, Padiri Munyeshyaka yakatiwe adahari gufungwa burundu n’Urukiko rwo mu Rwanda. Muri 2007 ICTR yasabye ko yaburanishwa n’u Bufaransa, agenda atabwa muri yombi akarekurwa, ibintu byaje kubabaza abarokotse Jenoside bemeza ko hari ikibyihishe inyuma.

Abamushinja bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagiye atanga abari bahungiye muri Paruwasi Ste Famille, akanarobanura abo ashaka bo gufata ku ngufu.

Abahungiye muri iyo kiliziya banavuga ko bakoreshwaga nk’iturufu mu mishyikirano abakoze Jenoside bifuzaga kugirana n’ingabo za FPR Inkotanyi no kugira ngo bereke amahanga nka Minisitiri Bernard Kouchner w’Umufaransa wari mu Rwanda muri icyo gihe, ko hari icyo bakoze ngo bakize Abatutsi bari barimo kwicwa.

Padiri Munyeshyaka Wenceslas ukorera akazi ka Gisaseridoti mu Bufaransa ashinjwa ibyaha bya Jenoside

Inkuru ya IGIHE

Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>