Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Korali Philadelphie yarerewemo benshi mu bakomeye muri ADEPR ikomeje kuba indashyikirwa mu murimo yitegura imurikwa rya album bise “Umukozi w’Umuhanga”

$
0
0

Korali Philadelphie ikomeje urugamba rwo gukumbuza benshi ijuru ikomeje kuba indashyikirwa mu murimo. Nyuma yo kuba yaragiye yibaruka benshi mu bavugabutumwa bakomeye mu itorero rya ADEPR, ikomeje kwagura ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo ari nako izana benshi kuri Kristo.

Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2017 kuva saa munani, hateganijwe igitaramo gikomeye kizabera I Nyamata muri Sunrise, kigamije gufata amashusho ya album”Umukozi w’Umuhanga”, izamurikwa tariki ya 17 Ukuboza 2017, muri iki gikorwa kandi akazaba ari umwanya wo guhura n’abafatanyabikorwa batandukanye b’iyi korali.

Umva indirimbo bise “Imbaraga z’Imana“, izagaragara kuri album bise “Umukozi w’Umuhanga

Korali Philadelphie ibarizwa mu Itorero rya ADEPR, Paruwase ya Nyamata mu Karere ka Bugesera, imaze imyaka 25 yamamaza ubutumwa bwiza bw’Ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo, yibarutse abakozi b’Imana bari mu bakomeye mu nzego z’iri torero mu gihugu.

Iyi Korali yashinzwe mu 1992 ariko nyuma y’imyaka ibiri yaje gushegeshwa n’ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abagera kuri 18 mu bari bayigize bishwe, abenshi bagasigara ari imfubyi.

Korali Philadelphie ifite amateka y’uruvangitirane aho yanyuze mu bihe bikomeye ndetse n’ibishimishije ariko muri byose abayigize bishimira uko bagenda baguka banabone kugira neza kw’Imana gukora kuri bo.

Iyi Korali igizwe n’abantu 70 bari mu ngeri zitandukanye bahuriza hamwe mu rugendo rwo kubaka umurimo w’Imana.

Imaze kurera abakozi b’Imana batandukanye bazamuwe mu ntera bahabwa izindi nshingano; aba barimo Umushumba wa ADEPR mu Itorero ry’Akarere ka Muhanga, Rev. Butera Célestin; Umushumba w’Ururembo rw’Amajyaruguru, Rev. Rurangirwa Emmanuel; uw’ Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, Rev.Kalisa Emmanuel; uwa Paruwase ya Mayange muri Bugesera, Rev. Nteziryayo Vianney n’abandi barimo abarimu b’imidugudu n’abafite umuhamagaro mu buryo butandukanye.

Rev.Rurangirwa Emmanuel, umushumba w’ururembo rw’amajyaruguru wanyuze muri korali Philadelphie

Iyi Korali yanabyaye abakora umurimo w’Imana baba abacuranzi n’abaririmbyi babarizwa ku ivuko aho ikorera umurimo muri Nyamata bari mu yandi makorali ariyo ibatoza.

Nyuma y’imyaka 25 iri mu rugendo rw’ivugabutumwa, Korali Philadelphie, yakunzwe mu ndirimbo zirimo “Yesu mucyo w’abakwizera”, “Mbona ururembo”, “Umukozi w’Umuhanga” ari nayo yitiriye album yayo ya mbere yitegura kumurika n’izindi.

Iyi album izaba ari iy’amajwi ikomatanye n’amashusho igizwe n’indirimbo 11 zakozwe mu bihe binyuranye zibumbatiye ishimwe ry’ibyo Imana yabasohoreje.

Umuyobozi wa Korali Philadelphie, Rangira Kito, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru isange.com yavuze ko iterambere bagezeho barikesha amasengesho no kugira ibihe byo kwegerana n’Imana.

Yagize ati “Iki ni igihe Imana yashyizeho ngo dushyire hanze album yacu hanze. Ikubiyemo indirimbo zirimo ubutumwa bushishikariza abantu gukundana, izihumuriza abantu ndetse n’izibakumbuza ijuru. Ikindi cy’ingenzi ni ugushima ko Imana yaduteje intambwe ikatuvana mu bwiza tujya mu bundi.”

Iki gitaramo cyo kumurika album giteganyijwe ku ya 17 Ukuboza 2017 kizabera ku rusengero rwa Nyamata. Kizabanzirizwa n’icyo ku ya 19 Ugushyingo kizahuriramo umuryango mugari wa Korali Philadelphie ahazanafatirwa amashusho ya zimwe mu ndirimbo zizaba ziyigize kizabera muri Sunrise i Nyamata.

Igitaramo cyo kumurika album cyatumiwemo umuvugabutumwa barimo Munezero w’i Rubavu na Korali Umuseke y’i Nyamata, cyanatumiwemo Korali Besalel yo muri ADEPR Murambi.

Korali Philadelphie ikomoka muri Paruwase yari iya Kayenzi, yatangiye mu 1992, igizwe n’abantu 32. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi abagera kuri 18 barishwe ariko nyuma y’aho bongera kwiyungamo ubumwe bakora umurimo w’Imana.

Onesphore Dushimirimana

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles