Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 500, Martin Luther atangije urugendo rwo kwiyomora kuri kiliziya gatulika, Leta yongeye gushimangira uruhare rw’amadini n’amatorero mu guhashya ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Umva hano Amateka y’amavugurura y’Abaporotesitanti ku isi hamwe na Rev. Dr. Bataringaya
Uyu muhango wabereye kuri Dove hotel ku Gisozi, wahuje abasaga 2000, baturutse mu nzego zitandukanye zaba iz’amadini n’amatorero, imiryango ishamikiye ku madini, inshuti zaturutse hirya no hino ku isi ndetse n’nzego za leta.

Bishop Birindabagabo, perezida wa CPR
Musenyeri Alexis Birindabagabo, Umuyobozi w’Itorero ry’Abangirikani Diyosezi ya Gahini akaba na Perezida wa CPR, yatangaje ko biteguye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amakimbirane mu muryango , ibiyobyabwenge n’ibindi bibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Ibi yabitangaje ubwo Abakirisito b’Abaporotesitanti bizihizaga imyaka 500 ishize Martin Luther atangije amavugurura yatumye havuka abaporotesitani. Ni umuhango kandi wari witabiriwe n’abayobozi bakuru ba kiliziya gatulika mu Rwanda.

Mgr.-Rwaje-Onesphore-umuyobozi-mukuru-w’itorero-ingirikani-mu-Rwanda
Umushumba w’ itorero ry’ Abangilikani mu Rwanda Bishop Rwaje onesphore yagaragaje igisobanuro cy’ijambo Abaporotesitani, avuga ko ari abakirisitu bose batari abagatorika. Nyamara nubwo yatanze ubwo busobanuro gutyo, yavuzeko nawe ari umugatoloka kuko atakwihakana sekuru, ikintu kugeza ubu itorero ry’Abadiventisiti rinenga Abaporotestanti, ribashinja ko bongeye kwihuza na kiriziya gaturika.
Yagize ati “Ndi umugatorika w’ umuporotestani w’ umwangirikani. Ntabwo ndi Umuroma ariko ndi umugatorika… Ntabwo umuntu yakwihakana sekuru…kuba turi abaporotestani, protester ntabwo ari uguhakana ahubwo ni ukugendera mu kuri ibitari byo ukabihakana”
Umva hano Amateka y’amavugurura y’Abaporotesitanti mu Rwanda hamwe na Archbishop Dr. Onesphore Rwaje
Mgr Birindabagabo avuga ko abaporotesitani bo mu Rwanda bose bunze ubumwe. Ngo nk’ uko bashyize hamwe bagasengera amatora y’ umukuru w’ igihugu yabaye muri Kanama 2017 akagenda neza ni nako bagiye gusenga bamagana abacuruzi bw’ ibiyobyabwenge.
Mgr Birindagabo yabwiye abakiristo barenga ibihumbi 2 bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza yubile y’ imyaka 500 abaporoso babayeho ko nibamara guhashya ibiyobwabenge bazatumira Perezida wa Repubulika bakamugaragariza igikorwa cyavuye mu masengesho bakoze.
Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Usta Kayitesi yavuze ko Leta yishimira ubufatanye n’amadini n’amatorero mu guhashya ibibazo bitandukanye byugarije abanyarwanda, aboneraho umwanya wo kubasaba gukaza umurego kuko ari abafashamyumvire kandi bakaba abafatanyabikorwa ba leta, by’umwihariko muri gahunda yo guhashya ibiyobyabwenge n’amakimbirane yo mu muryango.
Yakomoje akomoza ku nkunga Leta izatera abanyamadini mu guhashya ibiyobyabwenge.
Yagize ati,“Inkunga ya mbere ni ukubereka ko dukorana nabo, ikindi ni ukubahuza n’ izindi nzego. Amaboko ahuje arwanya umwanzi ku buryo bworoshye. Inzego zitandukanye zose zihangayikishijwe n’ ikibazo cy’ ibiyobyabwenge”
Kugeza ubu, Mu Rwanda habarirwa Abapotesitani bakabakaba miliyoni 6 bafite ibigo by’ amashuri abanza bigera kuri 500, iby’ ayisumbuye bikakaba 300 n’ ibigo 7 by’ amashuri makuru na kaminuza ndetse n’ibigo by’ubuvuzi bitandukanye byose bifasha abanyarwanda mu mibereho yabo ya buri munsi.
Onesphore Dushimirimana