Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) rigiye gutora umuyobozi mukuru (Archbishop) uzasimbura Musenyeri Dr. Rwaje Onesphore ugiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko byemejwe n’inama y’isimburwa rya Archbishop uriho yateranye kuri uyu wa 24 Ukuboza 2017.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2017 ni bwo hatangajwe ku mugaragaro gahunda y’isimburwa rya Archbishop uriho ubu. Ni inama yabereye mu Biryogo kuri Cathedrale yitiriwe mutagatifu Stefano (Sainte Etienne) ku cyicaro gikuru cy’Itorero Angilikani, diyosezi ya Kigali.

Archbishop Dr.Onesphore Rwaje, ugiye kujya mu kiruhuko k’izabukuru
Iyi nama yitabirwa n’Abepiskopi bayobora Diyoseze zose zigize itorero Angilikani mu Rwanda hamwe n’intumwa ebyiri zihagarariye buri diyosezi harimo uhagarariye abalayiki n’uhagarariye abapasitori. Muri iyi nama hemerejwemo gahunda y’isimburwa rya Archbishop ugomba gusimbura Archbishop Dr. Rwaje Onesphore.
Archbishop wa Province de l’Eglise Anglican au Rwanda (PEAR) azatorwa tariki 17 Mutarama 2018. Mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2018, hazaba inama y’Abepiskopi izatora umwepiskopi uzayobora Diyoseze izaba ivuyemo Archbishop.
Tariki 20 Gicurasi 2018 hazashyirwaho umwepiskopi wa Diyoseze Archbishop azaba avuyemo. Tariki 26/05/2018 hazaba iteraniro ryo gushima Imana n’ihererekanyabubasha ku bikoresho byo mu buyobozi (Administrative documents).
Tariki 27/05/2018 hazashyirwamo umwepiskopi wa Diyoseze ya Gasabo. Tariki 10/06/2018 hazashyirwaho Archbishop wa PEAR.

Itangazo rigenewe abayoboke b’itorero Angilikani mu Rwanda
Onesphore Dushimirimana