Bethlehem week ni gahunda ngaruka mwaka y’ibiterane by’ijambo ry’Imana n’indirimbo bitegurwa na Chorale Bethlehem ibarizwa mu itorero rya ADEPR intara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu Paroisse ya Gisenyi
Chorale Bethlehem ni chorale yamenyekanye cyane kubw’ibikorwa by’ivugabutumwa riherekejwe n’imirimo myiza y’urukundo harimo : Gufasha abarwayi , kwita ku bakene kwigisha ijambo ry’Imana hirya no hino mu igihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze.
Bethlehem yagiye ihabwa ibikombe by’indashyikirwa ku urwego rw’igihugu birimo : SIFA Reward , Groove Award ndetse iba Chorale yagiye ibyara andimakorari nka chorale Bethel , Penuel , Betifague … si chorale gusa ahubwo benshi mu bashumba n’abakuru bitorero bemezako baririmye muri iyi chorale.
Nk’uko bimenyerewe buri mwaka chorale Bethlehem itegura ibiterane bihuza imbaga murwego rw’ivugabutumwa bizwi nka Bethelehem week . iyi ni inshuro ya 4 ibi biterene bigiye kwizihizwa !
Diacle Muhire Innocent MUPARASI umuyobozi mukuru w’iyi chorale umaze igihe kitari gito ayobora ndetse ntitwagira ipfunwe ryo kubamenyeshako aheza iyi chorale Imana iyigejeje ariwe ikoresha mu imbaraga z’umwuka wera , ibitekerezo ndetse n’amikoro uyumugabo ni intwari ikomeye.
Yatangajeko uyu ari umwaka utazigera wibagirana mu mateka ya Chorale Bethlehem agira ati : Uyumwaka watubereye umwaka mubi cyane , umwaka w’umubabaro , umwaka wagahinda umwaka ushariye cyane!
Twabuze umubyeyi wacu NSONERA RUGAMBA LAZARO yatureze tukiri bato yari inkigi ikomeye muri Bethlehem ariko Imana ishima kumucyura! niyo mpamvu natwe tudateze kuzamwibagira Bethlehem week uyumwaka wa 2017 tuzashyigikira umuryango we , dukore ikintu kigaragarira amaso y’Imana ndetse kinashimishije umuryango yasize.
Bethelehem week izatangira mu icyumweru kizasozwa n’umunsi mukuru wa Noheri byinshi tuzabibatangariza vuba aha ! kandi turabiziko benshi muzaza kudushyigikira turabyizeye.
Nshuti bakunzi ba Bethlehem kimwe mubizagaragaza urukundo mukunda Imana kandi mukunze na chorale ni ukuzashyigikira Bethlehem week aho muri hose haba muburyo bw’amasengesho ndetse nubundi Imana yabakoresha kugira ngo iyi gahunda izasozwe neza.
Frere Manu
Isange.com / Rubavu