Bamwe mu bapasiteri bacumbikirwa muri Kigali Serena Hotel bakomeje kugaragarwaho n’imyitwarire igayitse. Ibi, byemezwa na bamwe mu bakozi baganiriye na isange.com bayiha amakuru mpamo y’ubusambanyi bukomeye bukorwa n’aba bapasiteri baba batumiwe n’amatorero yo mu Rwanda kugira ngo baze kwigisha.
Aba bakozi, batubwiye ko aba bapasiteri bazana indaya rwihishwa bakararana nazo bene amatorero yabatumiye batazi icyakurikiyeho nyuma yo gutandukana nabo (Bamaza kubashakira aho barara) Umwe mu bashumba b’amatorero yo mu Rwanda nawe utarifuje ko dutangaza amazina ye, yavuze ko ibi nawe byamubayeho kuko ngo yahamagawe n’umwe mu bakozi ba Serena amutabaza nyuma yo kubona amahano umupasiteri yari yatumiye yakoraga.
“Nigeze gutumira umupasiteri w’umwirabura wari uvuye muri Amerika, maze mujyana muri Serena Hotel. Uyu, yagombaga kumara iminsi ine atwigisha. Ku munsi wa mbere nijoro nibwo abakozi ba Serena bakora mu byumba abakiliya bararamo baje kumpamagara bambwira ngo wa mupasiteri wawe uzi ibintu arimo hano? Naje kubanza kubifata nko kumuharabika sinabitindaho. Gusa narabasabye ngo ni bongera kubona bibaye bazampamagare nanjye nzaba ndi hafi.
Ku munsi wa kabiri nabwo yarabyongeye maze njye ubwanjye nigirayo nsanga koko aryamanye n’indaya ariko sinamwiyereka ndataha. Ubwo naje kumufata mu gitondo maze mujyana ahantu hitaruye njya kumubaza ibyo yarayemo maze niko kubura aho akwirwa. Namubwije ukuri ko atakongera kutwigisha nuko musubiza kuri Serena dutegereza ko iminsi ye irangira niko kumutegera indege asubirayo.
Nasigaranye agahinda ndetse nibaza impamvu twiyumvisha ako abapasiteri bakomeye ari bariya tuba twavanye mu bihugu bya kure byataye umuco”
Si aba bapasiteri bafatirwa muri Serena gusa, kuko hari n’abandi bamaze iminsi bagaragara hirya no hino baheheta ndetse banagaragaza imyifatire mibi ku ngingo igendanye n’ubusambanyi.