Kuva mu binyejana bisaga 14, igitabo cy’ikorowani cyagiye gisigasigwa bikomeye ku buryo inyandiko zacyo z’umwimerere zitigeze zihindurwa nk’uko tubibona kuri Bibiliya yo muri iki gihe. Bibiliya, ni igitabo abantu benshi bavuga ko ari cyo cya mbere mu gusomwa mu isi. Ibi sinabihakana kuko umubare w’abatuye isi wihariwe n’igice kinini cy’abakristo.
Ariko, uyu munsi nubwo tuvuga ibi, hari benshi muri bo bavuga ko niba nta gikozwe, muri iki kinyajana turimo tuzisanga Bibiliya yarabaye ikibuga buri wese akiniramo izo ashatse. Ibi, bigaragazwa n’uburyo abayandika kimwe n’abavuga ko bashinzwe kuyikosora bagenda bazanamo ibyo bita (UDUSHYA) tugamije kuyisanisha n’iterambere ikiremwamuntu kigezeho.
Gukora Bibiliya y’Urubyiruko, iy’abagore n’ibindi, ni bimwe mu bikomeje gutuma abantu bibaza aho umwimerere wa Bibiliya YERA waba waragiye. Ikindi kiyongera kuri ibyo, ni amabibiliya y’ikoranabuhanga asohoka buri munsi yifashishwamuri za telefoni zigendanwa ndetse na mudasobwa. Abakurikiranira hafi ibi, bemeza ko byoroshye kuyobya cyane cyane urubyiruko rusoma bene izi bibiliya.
Iyo ugenzuye neza ndetse ukanaganira na bamwe mu bayobozi b’idini ya Islam, bakubwira ko igitabo cya Korowani giteguye neza ndetse ko gifite ubudahangarwa ku buryo nta muntu ushobora kubyuka uyu munsi ngo avuge yuko agiye gukora Korowani igenewe ikiciro iki n’iki. Ibi, bigaragaza ko ubutumwa buyikubiyemo kuva mu binyejana 14 byashize, bwizewe n’ababusoma kuruta uko abakristo bizeye ibyandikwa (Bihindagurwa) muri Bibiliya y’uyu munsi.
Ni iki gikwiriye gukorwa n’abagize umuryango wa Bibiliya mu Rwanda kugira ngo abagura Bibiliya bizere ko umwimerere wayo utamaze gutakara? Ese ubundi ni kuki Bibiliya ihindurwa hatabayeho icyo twakwita nka Referandum y’abakristo ngo bemeze niba impinduka zikenewe mu gitabo cyabo?
Reka dutegereze indi nkuru izaba isubiza ibi bibazo byose.
Yanditswe na Peter Ntigurirwa.