Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Elena wemeza ko yari “Umugore wa Satani” yahishuye uburyo yatandukanye nawe , DIVORCE.

$
0
0

Igice cya mbere.

Ubuhamya: Uburyo Elena wari umugore wa Satani yaje kwitandukanya nawe.

Hitamo gukorera Nyiri ububasha bwose (Almighty God)

Uyu munsi nifuje kuvuga ku gice gito cy’ubuhamya bwa Elene(Elaine), igice kigaragaza uburyo yafashe icyemezo cyo kwibohora kuri Satani n’abadayimoni be bari baramugize indiri yabo, akiyemeza gukorera Yesu.

Iki gice kigaragaza uburinzi bukomeye Imana irindisha abagaragu bayo hamwe n’itorero ryayo. Kigaragaza kandi ko Satani, urugero rwose rw’ububasha ashobora kugeraho; ububasha bw’Imana yacu busumba kure cyane ubwe. Ni nkububasha bw’ikiremwa n’Uwakiremye nyine. Nkuko inzoka ya Mose yamize iz’abakonikoni ba Farawo niko Byaba byiza buri wese ahisemo gukorera uwatsinze aho gukorera uwatsinzwe, watijwe agahe gato nyuma akazajya Gehinomu, n’abakozi be bose. Igihe ni iki.

Mbere yo gutangira ubu buhamya reka tubanze dusubire inyuma gato, mbabwire ibya Elene na Rebecca, baza kuvugwa muri iyi nkuru. Ibyo ndabigirira ko haba hari abumvise aya mazina ubwa mbere cyangwa se hakaba uwigeze kubyumva ariko akaba yarabyibagiwe.

Elena  ni umwe mu batambyi (pretresse ), ba Satani muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, ariko akaba yarageze no ku rwego rwo hejuru rwo kuba umwe mu bagore ba Satani muri icyogihugu.( mu nkuru za mbere hagaragaramo uburyo uwo muhango waje kujya mu bikorwa , Satani ashyingiranwa na Elena uyu tuvuga).

Elena rero ni umwe mu bantu binjiye mu rwego rwo hejuru mu byo gukorera Satani, kuko kuva akiri agahinja hari amasezerano na Satani yakoreweho, nyuma yahoo aho akuriye akinjizwamo abadayimoni benshi batura muri we , kugeza aho abereye n’umugore wa Satani.Birumvikana ukuntu umuntu nk’uyu  byari bigoranye kuba yakwibohora ububata bwa Satani. Ariko Imana yacu ntakiyinanira. Uramutse usomye iyi nkuru ufite urugero waba waraboshywemo na Satani, ndakwifuriza ko bwagutera kumva ko nawe wabohoka niba byaraje gushoboka ku muntu nka Elena.

Reka mpe umwanya Elena yivugire:

“ Kimwe mu bihe by’impinduka zikomeye mu buzima bwanjye, cyaje nyuma y’umwaka maze kuba umugore wa Satani muri ako gace nari ntuyemo. Icyo gihe nibwo namenye ko nari narishutse cyane kumva ko ndi umutoni ukunzwe na Satani. Ku mpamvu zuko ngo hari ikosa nari nakoreye Satani, ( Ikosa rito cyane kuburyo rwose ntibukaga ko nanarikoze), mu gihe nari nicaye njyenyine; nagiye kubona mbona abadayimoni bane bafashe isura n’umubiri nk’ibyabantu, bareshya na metero 2 , bafite ibintu bimeze nk’ibikoba by’ingona (plaques) ku mubiri; baje mu cyumba cyanjye. Bari ibikara, bafite inzara zityaye nk’inzembe, banareba nabi bikabije.

Nta n’ijambo na rimwe, bahise bamfata batangira kunkubita  banjugunyira umwe ku wundi, ari nako bapparatuza inzara zab. Ibyo byarakomeje nko mu gihe cy’igice cy’isaha. Ariko nubwo nagirirwaga nabi bene ako kageni, Mann-chan, na Ri-chan (abo ni abadayimoni bakomeye bari batuye muri Elena)  , ntibigeze bakopfora ngo bantabare.” Elena akomeza avuga ukuntu bamaze kwigendera yasigaye aryamye aho ku isima, aribwa umubiri wose, umugongo wabaye ibisebe kubera inzara, nabyimbaganye, amaraso nayo yuzuye mu cyumba aho.Elena arakomeza:” Mu gihe nari ndimo nahagira, ndira cyane, Satani arinjira , nkuko bisanzwe yigize umusore ukiri muto kandi mwiza cyane. Yahagaze imbere yanjye, arandeba arangije asubiza umutwe inyuma maze akubita igitwenge. Yakomeje gusekamu gihe njyewe nariraga.

Namubajije impamvu abadayimoni banyangije ako kageni, ariko we ntiyagira icyo ansubiza uretse kumbwira ko nshobora kuba ari igihano nahawe, yongeyeho ko abo na bakoze akazi neza, ako kanya nta kindi yongeyeho, ahita yigendera. Uwo mwanya nibwo nahishuriwe ko burya bwose Satani kuva mbere yambeshyaga ,atigeze ankunda. Kumenya ibyo ni cyo kintu cya mbere cyambabaje kuruta n’ibyo bikomere byose nari mfite. Nahise mbona kon’abadayimoni Mann-chan na Ri-chan nizeraga ko ari inshuti ahubwo ari bo bangambaniraga, akaba aribo bari bandeze kuri Satani ku dukosa naba ga nakoze, nyamara bo ibyo bakoraga narabihishiraga. Kuva ubwo nibwo icyemezo cyo gutandukana na Satani cyanyinjiyemo nubwo byaje gufata indi myaka ibiri ngo mbigereho.” Elena hano akomeza avuga uburyo yihanganye agahagruka akageragezakwivura kuko nkuko abivuga yari afite ubumrnyi muby’ubuganga.

“ Nubwo ariko nari niyemeje kuva kwa Satani, sinabonaga uburyo nabigeraho, kuko nabonaga narishyize mu mutego: Abadayimoni bambagamo, kandi abandi bangose impande zose. Sinashoboraga kugira uwo nagisha inama ku bw’icyocyemezo, Yewe natinyaga no kubitekereza kuko icyo gihenari nzi ko abadayimoni bamenya ibyo ntekereza. Ikindi kandi naribazaga nti’ Nihe nabona ubutware bwanesha ubwa Satani n’abadayimoni? ‘ Nakomeje kwitwara rero nk’udafite uwo mugambi, nubwo nari namaze kumenya ko umugambi nyawo wa Satani wari uwo kunyica. Iyo Satani n’abadayimoni bakeka gusa ibyo nari ngambiriye, nari guhita mpfa ”

Aha dutangiye kubona uko Imana yari itangiye gushyira mu bikorwa ibohorwa rya Elena.

Elena arakomeza:

“ Nyuma y’icyo gihano , umugore twakoranaga yatangiye kuntumira kujya njya gusengera mu itorero ryabo. Nakomeje kumuhakanira. Numvaga ibibazo mfite bimpagije ntari kongeraho kujyana n’uwo “mufana”. Nyuma yaho rero Satani nibwo yazaga nanone kundeba, nanone yafashe isura y’umusore mwiza, arampoberaanyitwaraho nk’umntu ufite urukundo rwinshi, ambwira ko we umugabo wanjye, hari yatutswe bikomeye, akaba ari njye njyenyine washoboraga kumuhorera. Yambwiye ko yari azi ko umugore dukorana yantumiraga kujya mu itorero rye, bityo Satani ambwira koyifuzaga ko nakwemerera uwo mugore nkajya muri iryo torero kurisenya nkuko twajyaga dusenya andi matoreroy’abakristo, dukoresheje ingingo 8 twari twarateguye. Satani yakomeje avuga ko muri iryo torero bigishaga ko rwose Satani abaho , kandi ko yagombaga kurwanywa bikaba kandi ari ibintu bishoboka. Yongera rero kumbwira ko yifuzaga ko naryinjiramo ngamije kurisenya nkoresheje za ngingo 8 twakoreshaga mu gusenya amatorero hirya no hino ku isi kandi tukabigeraho.”

Reka twumve uko byagendekeye Elena atangira gushyira mu bikorwa icyo cyemezo cyo kwinjiramuri urwo rusengero

“ Inshuro ebyiri zose nagerageje kwinjiramo. Ubwa mbere sinashoboye no gusohoka mu modoka bitewe nuko ukubaho kw’Imana kwabonekaga aho hantu kwari kwinshi. Sinari narigeze kubyumva bigeze aho. Ubwa kabiri nashoboye kugera kumuryango, ariko kurufata ngomfungure ntibyanshobokeye. Ububasha, n’ukubaho kw’Imana byari birengeje ubwinshi. Abadayimoni bambagamo nabo barabyumvaga. Ntibashakaga na hato kwinjiramo.  Icyo gihe nkuko byumvikana Elene ntiyashoboye kuhinjira. Reka twumve ibikurikiraho.

“ Ku bwanjye rwose numvaga ntazanasubira muri ruriya rusengero, iyo wa mugore Esteri atongera kunyegera ku kazi noneho akanshotora asa nunyumvisha ko ntinya kujyayo. Esteri akaba yari azi neza ko iyo umuntu anshyize ku ntego ntashoboraga gutinya. Amaherezo rero naje kwinjiramo, ngenda ngana mu gihande cyarwo cy’amajyaruguru. Esteri rero wambonaga igihe ninjiraga yaje ansanganira, anyereka imyanya y’imbere ngo abe ariyo njya kwicaramo. Naramuhakaniye ahubwo ndagenda njya kwicara mu ntebe z’inyuma. Esteri yamperekejeyo ambwira aya magambo’ Nta kibazo, n’inyuma Imana irahari’, Ibyo numvise bitanejeje na gato!

Ndibuka ko umusore wabwirizaga uwo munsi yari mu bateganywaga kuzakurwamo umushumba uyobora iryo torero. Ikintu twashoboye gukora njye n’abadayimoni bambagamo ni ugushinyiriza kugeza aho kubwiriza byarangiye ( Nyamara nari menyereye kujya mu nsengero!), mu gihe nibwiraga ariko ko birangiye njyiye kwitahira, nagiye kubona mbona wa musore aje aho ndi njye na Esteri, atangira kumbaza niba ntaha ubuzima bwanjye Yesu. Namusubije neruye ko ntashaka Yesu, kandi ntamukeneye, yaramwenyuye gusa, ariko arambaza ati:” Nizeye ko ntacyo bigutwaye ariko ko nagusengera?” Nahise nibuka ko nubundi nari nategetswe na Satani kwinjira muriiryo torero, mpita mpagarika igisubizo nari njyiye kumuha, niko kumubwira ko nta kibazo mbibonamo ko yansengera…

Mbona ashyize ikiganza cye ku rutugu ranjye, kandi ubundi sinahanganiraga ko umuntu ankoraho, cyane cyane nk’uwo nguwo, kandi n’abadayimoni ntibari babyishimiye. Nishitse nshaka gusubira inyuma, ariko we akomeza gusenga. Arangije nahise nihutira gusohoka. Ariko numvaga hari aho nakozweho ku mutima wanjye. Ngeze mu rugo navuze iri sengesho nti Mana niba ubaho koko ukaba ushako ko mba uwawe , kora ku buryo uriya musore aba ari we ugirwa Pasteri wa ruriya rusengero. Ku cyumweru cyakurikiyeho niwe watowe agirwa Pasteri waho. Ariko ntibyabujije ko mara undi mwaka kugira ngo mbone ubwubahiriza uwo muhigo nari nafashe.

Uyu munsi turaba tugarukiye aha, tukazakomeza tubabwira izindi nzira Imana yacishijemo Elena mbere yuko akizwa, tubabwire n’uburyo yahuye na Rebecca yari yarashinzwe kwica.

Ni ahubutaha rero

Adolphe MITALI.            

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>