Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

“Gutanga icya cumi ni icyaha, kujya mu rusengero nacyo ni icyaha” Imyigishirize y’abanyabuntu.

$
0
0

Nyuma y’inkuru 2 tumaze kubagezaho zose zivuga ku myizere n’imyigishirize y’abanyabuntu ku ngingo zitandukanye, uyu munsi isange.com yifuje kubagezaho ubusesenguzi bwakozwe n’umunyamakuru wa KT Radio kuri iki cyumweru tariki ya 09/10/2016 aho yari yatumiye “Abanyabuntu” kugira ngo basobanure byimazeyo ku ngingo yo “Gutanga kimwe mu icumi cy’ibyo umuntu aba yarungutse, ndetse no ku ngingo igedanye no Gusengera mu Rusengero” Iki kiganiro kikaba kiswe “Ikiganiro cy’ubusesenguzi” ariko kitagaragayemo undi muntu ufite imyemerere itandukanye n’iyi y’abanyabuntu.

Ubusanzwe abanyabuntu ni bantu ki?

Nk’uko twabitangaje mu nkuru zacu zabanje, aba ngo bemera ko Yesu Kristo yatubabariye ibyaha byo mu gihe cya kera, iby’ubu ndetse n’iby’igihe kizaza, bityo ngo tukaba tutagomba gusaba Imana imbabazi mu gihe twacumuye. Ikindi ngo ntibemera ubuhanuzi, umwuka wera n’ibindi.

 

NI KUKI GUTANGA KIMWE MU ICUMI ABANYABUNTU BABIBONAMO ICYAHA?

Uyu munsi, ubwo bari kuri iyi Radiyo bavuze ko gutanga kimwe mu icumi mu rusengero ari ICYAHA” Ibi babisobanuye  bavuga ko kera abatambyi b’Abalewi ari bo bonyine Imana yari yarahaye uburenganzira bwo gukusanirizwa kimwe mu icumi abaturage babaga barejeje kuko babaga munzu y’Imana ibihe byose. Bakomeje bavuga ko uyu munsi abo Balewi batakiriho kuko ngo Yesu yaje aje gutamba igitambo cy’iteka bityo akaba yarabaye UMULEWI w’ibihe yose. Aha, bibajije impamvu abapasiteri birirwa mu nsengero “Biba” abakristo ibyabo babinyujije mucyo bise “Iterabwoba” banyuze kuri wa murongo uvuga ngo “Ni mungeragereshe kimwe mu icumi n’amaturo bityo murebe ko imigomero yo mu ijuru itazafunguka ku bwanyu…” Bibajije impamvu aba bapasiteri basimbuye Yesu ku nshingano ze zo “GUTAMBA IGITAMBO CY’ITEKA” banzura bagira bati “Aba bapasiteri baba bihaye inshingano itari iyabo. Ni banjye gushinga amakoperative azabafasha kubaho. Ese ntibazi ko na Pawulo yabwirizaga ariko akanakora umurimo wo kuboha amahema?” 

Bemeje ko umuntu wese utanga kimwe mu icumi agiha abapasiteri, aba akoze icyaha kuko ngo umurimo w’abalewe bari bakigenewe warangijwe na Yesu.

 

NI KUKI KUJYA GUSENGERA MU RUSENGERO ABANYABUNTU BABIBONAMO ICYAHA?

Muri iki kiganiro, aba banyabuntu bakomeje bakwena bikomeye abakristo bajya gusengera mu NSENGERO bibaza impamvu bari mu buyobe. Aha bifashishije ijambo ryo muri Bibiliya rigira riti “Kandi uko mubona iminsi igenda ibegera, murusheho kugira uguterana kwera” Aha, basesenguye bavuga ko Bibiliya nta hantu na hamwe igaragaza ko abantu bakwiriye gusengera mu rusengero. Bavuze ko gutrana kwera bitavuze ko abantu bajya mu rusengero kuko ngo ahantu hose (Ngo no mu kabari) abantu bashobora kuhateranira.

Basobanuye ko impamvu batemera ko kujya mu rusengero atari ngombwa kuko ngo igihe Yesu yavugaga ati “Uru rusengero nzarusenya ndwubake mu minsi itatu gusa” ko yavugaga umubiri we, bityo ngo abantu bakaba bari bakwiriye guha umubiri we agaciro kuruta insengero tubona muri iki gihe. Aba, bakomeje batanga urundi rugero rw’igihe Yesu bamubambaga ku musaraba maze yamara gupfa, abasilikare b’abaromani bakaza kumuvuna amaguru ariko bagasanga yapfuye, bityo bagahitamo kumutera icumu mu rubavu. Aho iri cumu ryatoboye, bahagereranije n’umuryago ngo ugomba kwinjirwamo n’umuntu wese kugira ngo agere kuri Yesu bya nyabyo, bityo ngo Yesu akaba ari we rusengero rw’ukuri dukwiriye kwinjiramo. Banzuye iyi ngingo bemeza ko umuntu wese winjira mu nsengero zubatswe n’abana b’abantu aba akoze icyaha cyo kwirengagiza ko Yesu ari we rusengero rukwiye, bityo ngo kuri bo bakaba badashobora gukandagira na gato mu rusengero rusanzwe.

Babajijwe aho bateranira, bavuze ko ntaho, ariko ko bateraniramuri YESU. Mu mwaka wa 2014, mu Itorero rya Evangelical Restoration Church higeze kuvugwa urubyiruko rwinshi rwinjiwemo n’izi nyigisho, maze Apotre MASASU Joshuwa arwirukana mu rusengero rwe. Muri ADEPR Kagarama naho higeze kuvugwa urubyiruko rwaje kwinjirwamo n’iyi myumvire, ariko Itorero ryihutira kubahugura. Mu kiganiro aba banyabuntu baherutse kugirana na isange.com, bavuze ko urubyiruko rwirukanywe na Apotre Masasu kuri ubu barwakiriye, ndetse bakaba banasengana.

Bivugwa ko izi nyigisho z’abanyabuntu zabanjirije muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, nyuma ziza kugenda zikwirakwizwa henshi, kuri ubu umubare wabo ukaba ukomeje kugenda wiyongera uko bukeye n’uko bwije.

Ese koko waba warabaye umunyacyaha kuko watanze kimwe mu icumi uziko wakoreraga umugisha nkuko wabisomye muri Bibiliya yawe?

Ese koko ibihe byose wahirimbaniye kujya mu rusengero ukora imirimo inyuranye, nibyo biguhindura umunyacyaha?

TANGA NAWE IGITEKEREZO

Inkuru ya Peter NTIGURIRWA.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>