Nyuma y’igihe kitari gito bitegura iki gitaramo ‘Upendo Choir’, abagize Upendo Choir kuri iki tariki 02 Ukwakira 2016 bakoze igitaramo kidasanzwe cyabereye mu itorero rya Fourscare church riherereye Kimirinko kuva isaa munani(14h00’) z’umugoroba aho kwinjira byari ubuntu.
Umuyobozi mukuru wa Upendo Choir yavuze ko batiyumvisha impamvu urubyiruko rujya mu tubyiniro rukurikiyeyo umuziki mu gihe no mu nzu y’Imana uwo muziki wacurangwa ariko mu buryo buhimbaza Imana aAshima kandi Imana yabashoboje gukora umurimo ukomeye dore ko hanabonetse abantu bashyigikira ibikorwa bateganya mu minsi irimbere.
Ubwitabire bwari buri ku rwego rwo hejuru aho na Upendo Choir yagerageje kubahiriza amasaha nubwo bitari byoroshye kuko imvura nayo yari imeze nabi cyane, ubusazwe mu bitaramo bya hano mu Rwanda amasaha yo gutangira n’ ikintu gikunze kugora benshi mu bahanzi. Ku mugoroba ahagana isaa cyenda n’indi minota nibwo iki gitaramo cyatangiye, Upendo Choir yakirwa mu ba mbere yishimirwa n’abantu batari bacye. Dore ko ari nayo yateguye iki gitaramo, Upendo Choir yagiye yakirwa mu byiciro bitandukanye kandi buri uko yakirirwaga yazanaga agashya.