Itorero rya ADEPR Bibare ryateguye igiterane gikomeye cy’ububyutse ku rusengero ruherereye mu Bibare kizitabirwa n’abakozi b’Imana bakomeye hamwe na Korali Elayono izaturuka mu kuri ADEPR Paruwasi ya Remera.

biteganyijwe ko kuwa 5 aribwo iyi Korali Elayono ya ADEPR Remera ko aribwo izitabira iki giterane
Ubuyobozi bw’iri torero bwavuze ko iki gitarane kizatangira kuwa kane tariki 11 Ukwakira 2016 kikazasozwa kucyumweru tariki ya 16 ukwakira2016. ikigiterane cyahawe insangamatsiko iganisha ku gukangurira abakirisitu kwishakamo ubushobozi bwo kwiyubakira urugensero. Iboneka mu gitabo cya yohana 9:4 hagira hati:« gukorera Imana n’ingororano”.
Biteganyijwe ko iki giterane kizanjya gitangira kumasaaha yikigoroba aho kuwa cyitezwemo abakozi b’Imana nka Pastor Zigirishuti Michel, Pastor Eduard Munyembabazi nabandi batandukanye
Iki giterane kandi kizasusurutswa n’amakorali akomeye arimo Korali Elayono ADEPR Remera, Korali Rehoboth(Rukiri) , Yasipi(Kimihurura), nandi menshi atandukanye