Mu ijoro ryo kuri icyi cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2016, ubwo hashyirwaga ahagaragara abazahatanira ibihembo mu irushanwa Groove Awards ku nshuro ya kane,umunyamakuru Mike Karangwa yavuze ko Gospel itazatera imbere idashyigikiwe n’abakristo cyangwa abakunzi bayo.
Ibi yafashe umwanya wo kubigarukaho ubwo yahabwaga umwanya ngo atangaze abatowe mu cyiciro cy’umunyamakuru w’umwaka ukora ibiganiro by’iyobokamana kuri Radiyo.
Muri uyu muhango wabereye muri Kigali Serena Hotel Mike Karangwa mu butumwa yatanze ubwo yafataga mikoro yagize ati: “Gospel ntizatera imbere mu gihe idashyigikiwe n’abakristo cyangwa abakunzi bayo.”
Mu butumwa bugufi mbere yuko atangaza amazina y’abatoranyijwe guhatanira igihembo cy’umunyamakuru wa gospel kuri Radiyo,Mike yerekanye ko ibi bidakosotse abahanzi baririmba indimbo zihimbaza Imana bamenyekana mu Rwanda gusa (Star à domicile) ntibagere ku rundi rwego.
Uyu munyamakuru umenyerewe kandi agakundwa na benshi mu biganiro by’imyidagaduro wasaga n’uburira abahanzi n’abakunda gospel ko mu gihe batayikunze ngo bayishyigikire itazagera kure,yagarutse ku bahanzi baba batazi agaciro ko kujya muri Awards runaka.Aho yavuze ko Awards aba ari umwanya wo gufasha umuhanzi.
Ibi byaje bikurikira amakuru yavuzwe na Pastor John Kaiga ukuriye akanama gategura Groove Awards mu Rwanda ko bamwe mu bahanzi ba Gospel bagiye bahamagara bakavuga ko nubwo abafana babo babahaye amahirwe yo kwitabira irushanwa bo batanzaryitabira kubera impamvu zitandukanye bagiye batanga.

Pastor John Kaiga muri 2016 Groove Nomination night yavuze ko bamwe mu bahanzi bahamagaye bavuga ko batazajya mu irushanwa nubwo abakunzi babo babatoye ibi bamwe bakaba batekereza ko ari byo byateye Mike Karangwa gutangaza ibi cyangwa se akaba yabitewe n’imvamutima ndetse n’inararibonye ari kuvana mri Salax Award.