Itsinda ryitwa Truth Friends Family ribarizwa i Ruhande riritegura igitaramo gikomey mu mpera z’uku kwezi kwa cumi.
Mu ntara y’amajyepfo ahazwi cyane nk’i Ruhande mu karere ka Huye muri Kaminuza y’u Rwanda harigutegurwa igitaramo cy’indirimbo zo guhimbaza Imana cyateguwe n’itsindaribarizwa mu Itorero ry’ abadivantisti b’umunsi wa karindwi ryitwa “Truth Friends Family”
Kikazaba gikorwa mu buryo bucuranze bw’umwimerere (Live concert). Ibintu bitamenyerewe mu Itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa 7.
Ikigitaramo kigamije gushyira ahagaragara Umuzingo wa mbere w’amashusho agaragara (DVD Album 1) yitwa “BUHUNGIRO” ndetse n’umuzingo wa 3 w’ indirimbo z’amajwi (Audio Vol III) yitwa Ni Yesu.
Nk’uko umwe mu bayobozi bakuru muri iryo tsinda yabitangarije itangazamakuru abaririmbyi bazaba babukereye kuri uwomunsi w’imurika rya Album. Yagize ati “Imyiteguro irarimbanije, ku ruhande rw’abazaririmba ndetse n’Itorero muri rusange”. Yakomeje agira ati “iki si igitaramo cyo gushyira ahagaragara ibihangano twakoze gusa , ahubwo ni n’umwanya wo gushima Imana ibyo yadukoreye iminsi yose tumaze dukora uyu murimo”.
Iki gitaramo giteganijwe mu mpera z’uku kwezi ku itariki ya 22 z’Ukwakira 2016 ku rusengero rw’abadivantisti b’umunsi wa karindwi rwa Kaminuzay’u Rwanda – Huye. Aho Truth Friends Family izaba irikumwe na korali Epee du Salut ndetse na Chorale Yesu Araje zizaba ziturutse i Kigali.
Truth Friends Family yashinzwe mu mwakawa 2004 ikaba iririmba indirimbo zo guhimbaza Imana. Mu myaka imaze yamuritse imizingo ibiri y’indirimbo z’amajwi (Audio) mu mwak awa 2008 ndetse n’uheruka wo mu 2013.
Mu bindi bikorwa ishyize imbere harimo kuvuga ubutumwa biciye mu gufasha abababaye nk’ abarwayi mu bitaro n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza. Tuzakomeza kubageza ho imyiteguro n’ibirebanan’icyigikorwa.
Reba imwe mu ndirimbo ya truth Friends yitwa Mu mababa: