Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Kurikirana ubuhamya bwa Mariyamu w’i Kabera wamaze imyaka 24 atarya, atanywa!

$
0
0

Ubu buhamya mugiye gukurikirana ni ubwa nyakwigendera Mama Mariamu KINYAMARURA wari Utuye i KABERA Mu majyepfo ya KONGO Aho benshi bazi ku kazina k’i MURENGE. Ubu buhamya tukaba tubukesha Umwe mu bahungu ba Mariamu wasigaye akaba yitwa Pasitori IRIHOSE Mariko.

Ijambo ry’Imana : MATAYO 19:26 na MARIKO 9:23 :” Ku Mana byose birashoboka.”INTANGIRIRO Y’UBUHAMYA.

Mama Domithila KINYAMARURA yavutse mu mwaka wa 1925 mu gihugu cyahoze ari ZAIRE ubu akaba ari Igihugu cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC) mu gace kari hafi ya za Buvira ahazwi cyane nk’i MURENGE muri Province ya KIVU y’Amajyepfo (Sud Kivu).

Uyu mubyeyi mu gihe yavukaga nta madini ya Gikristo yari yakaza muri Kongo, yashakanye na Bwana ibi bikaba byaratumaga abantu batamenya Imana mu buryo tuyizi ubu. Ibyo byatumaga buri wese yishakashakira Imana uko abyumva bitewe n’uko mu muco wabo bayishakaga, aha bakiyambaza abapfumu,… Aho amariye gukurira, KINYAMARURA Mariamu yashakanye na Bwana MATARE Musa.

Umunsi umwe muri uyu muryango babyaye umwana w’umukobwa w’imfura, bidatinze uwo mwana ararwara cyane yenda gupfa. Mariamu n’umugabo we bajya gushaka umupfumu wabakiriza umwana kuko bari baziko abapfumu aribo batanga ubuzima. Ubwo biyambaje umupfumu witwa NYIRANDUNGUTSE wari ukomeye muri ako gace bari batuyemo ngo abakirize umwana.

NYIRANDUNGUTSE yageragezaga ubushobozi bwe ngo akize umwana, byageze aho Umwana arushaho kuremba kugeza ubwo umwana yamupfiriye mu maboko. Ababyeyi bari bacyibaza ibibaye, umupfumu NYIRANDUNGUTSE yahise ababwira ko atariwe MANA yica igakiza, Itanga ubuzima ikanabwisubiza, arangije ati :” Ubu ahasigaye ni ah’Imana naho ahanjye harangiye”. Nyuma umwana ashiramo umwuka batahana umurambo umupfumu byamunaniye.

arton1229

Ibyo byatumye Mariamu ataha yibaza byinshi, akibaza iyo Mana ahantu iba yumvanye Nyirandungutse avuga ko ariyo yica igakiza. Nyuma aho barangirije ikiriyo, Mariamu KINYAMARURA yagize amatsiko menshi yo kugumya gukora ubushakashatsi ngo amenye aho yabona iyo Mana yica igakiza yumvanye NYIRANDUNGUTSE.

Yagerageje kubaza abaturanyi, abaza abahisi n’abagenzi asanga nta n’umwe wamuha igisubizo gikwiye. Abuze igisuizo cyiza, yatangiye kujya asenga wenyine ntawe ubimwigishije kuko icyo gihe nta dini ryigishaga Iyobokamana ryari ryakaza muri aka karere. Mariamu uko agiye guhinga agahinga yivugisha ngo : ” Mana ntazi, niba koko uriho unyiyereke kandi uampe abana barama, abana badapfa. Niba atari ibyo kandi ntukabampe”. Iri sengesho rya ,Mariamu akajya arivuga mu gitondo na nimugoroba, yaba yagiye guhinga,yaba ari mu rugo, hose agahora avuga iri sengesho asenga Imana atazi.

Akomeje gusenga atyo, umunsi umwe yagiye ahantu mu ishyamba, apfukama munsi y’igiti kinini kandi kirekire cyanecyasumbaga ibindi byo muri iryo shyamba akomeza gusenga ya Mana yumvanye NYIRANDUNGUTSE. Muri ako kanya agipfukamye asenga, ahita abona umucyo umugose uje mu mashami y’igiti uza umusanga umuhuma amaso ye, muri uwo mucyo havamo umuntu wari wambaye imyenda yera cyane aramubwira ayi :” Gusenga kwawe Imana yakumvise.Kuva ubu uhawe kuyimenya, uhawe n’abana wasabye ndetse hejuru y’ibyo, uhawe n’ubutunzi.

Muri ako kanya, uwo bavuganaga ahita abura, arazimira na rwa rumuri ruhita rubura burundu. Mariamu akimara guhaguruka yirebye ku mwenda yari akenyeye asangaho ibizinga by’amata bimeze nk’umuntu uyamumennyeho akamutemba ku mwenda yari akenyeye. Niko gufata umwenda arawuhindura ahari imbere ahashyira inyuma ubundi arataha. Ageze mu rugo yabitekerereje umugabo we, umugabo nawe arumirwa.

Mu mwaka wa 1950 bongeye kubyara umwana w’Umuhungu bamwita MUSABWIMANA ( azwi ku kazina ka Musabwa) akaba ariho na bugingo n’ubu kandi ari Reverend Pasteur muri Kongo aho akorera umurimo w’Imana kuri ubu.

Mu mwaka wa 1952 nibwo idini ya Gikristu yaje muri aka karere igera n’iwabo wa Mariamu i Murenge. Muri icyo gihe muri ako karere Itorero ryar rihari ryitwaga U.P.M.G.B.I (UNION PENTECOSTALE DES MISSIONNAIRES DE GRANDE BRETAGNE ET D’IRLANDE). Iryo torero ry’abakristu rikimara kuhagera, umuryango wa Mama Mariamu wahise wiyemeza kuriyoboka. Mariamu aranezerwa cyane kuko yumvaga bari kumwigisha ya Mana yashakaga kumenya.Ibyo bituma aza no kubatizwa mu mwaka wa 1961 IMANA YAMWIYIGISHIRIJE GUSOMA.

Mu mwaka wa 1959 nibwo Imana yatoranyije Mama Mariamu imutorera gukora umurimo wayo imuha impano y’ubuhanuzi , kwerekwa, ndetse ihita inamwigisha gusoma atabanje kunyura mu ishuri iryo ariryo ryose, ndetse hejuru y’ibyo byose imuha ubwenge butangaje. Muri iyo minsi ariko aza kumugara cyane ariko usibye ubwo bumuga bwatumaga atava aho ari yakoraga ibindi bisanzwe by’abantu bazima: akarya, akanywa, akoga, akambara imyenda ndetse akayihinduranya, ikindi kandi akabyara nk’abandi bantu bose basanzwe.

Uko kumugara kwa Mama Mariamu byarushyaga umugabo we guhora amuterura amujyana kwituma cyangwa se kota izuba n’ahandi hose yashakaga kujya umugabo yabanzaga kumuterura. Ibyo bikarushya uyu mugabo cyane.

Umunsi umwe ubwo yari amujyanye kwituma, ari nijoro hanze mu kigunda kuko icyo gihe bitumaga ku gasozi nta misarane bagiraga, amugejeje aho mu kigunda yari kwituma amusigayo avuga ngo araza kugaruka kumufata amugarure mu rugo.

Ubwo uyu mugabo yageraga mu rugo yahise afatwa n’ibitotsi arasinzira imvura y’urubura (amahindu) iragwa Mama Mariam ari ku gasozi mu kigunda atabasha kuhikura,imvura iramunyagira ayo mahindu yose amuhitiraho. Imvura imaze guhita, umugabo arakanguka yibuka ko yamusize ku gasozi asubirayo kujya kumuzana ababajwe cyane no gusinzira kwe ashyushya amazi aramwuhagira kugirango agarure ubushyuhe.

IMANA YAMUHINDURIYE GAHUNDA Y’IMIBEREHO Y’UBUZIMA BWE

Ibyo byabaye umutwaro wo gusengera icyo kigeragezo, bafata igihe cyo gusenga Imana, ndetse Mama Mariam asenga asaba Imana ngo igire icyo yakora aho kugumya kurushya umugabo. Imana yo mu ijuru nayo ntiyatinda kumusubiza. Muri uwo mwanya yari agisenga n’umubabaro mwinshi, Mariam yumva ijwi rimubwira riti : ” Nkugize nk’inyanja itemberwamo n’imigezi ntiyuzure. Uzarya kandi unywe bisanzwe ariko ntuzongera kwituma ukundi byaba ibyoroshye byaba n’ibikomeye.

Ibyo byabaye kuva mu mwaka wa 1959 kugera mu mwaka wa 1972 bagateka akarya, akanywa nk’abandi bose, agahinduranya imyenda, akoga, n’ibindi abantu basanzwe bakora ariko kuva icyo gihe ntiyongera gusubira ku musarane ukundi habe no kujya kwituma ibyoroshye.Muri icyo gihe cyose akigisha abantu abagezaho iby’Imana yamubwiye byose yicaye. Bikaba byaratwaye imyaka 13 yose nta kujya kwituma kandi agakomeza kubyara nk’abandi babyeyi.Ibi kandi si ukubeshya kuko hari abatangabuhamya babyo batagira ingano babaye hariya i Kabera.

Muri icyo gihe cyose cy’icyo gitangaza cyakorewe Mama Mariam, yabyayemo abana 7 abahungu 5 n’abakobwa 2 b’impanga, kandi kubyara kwe kwabagaho mu buryo bw’igitangaza kuko nta muntu wamubyazaga ndetse n’umugabo we MATARE Musa yakangurwaga no kumva uruhinja rurira rwavutse kuko ahanini Mariam yabyaraga ari ninjoro kandi akabyara we yibereye mu iyerekwa, Mariam hakaa ubwo ajya mu iyerekwa akamaramo nk’umunsi wose atazi ko yabyaye , ubwo umugabo we akajya gushaka ababyeyi bo gutunganya umwana, Mariam akazajya kuva mu iyerekwa asanga umwana yaramaze kuvuka. Aha, Umuhungu wa Mariam Pasteur Mariko waduhaye ubu buhamya akaba yaravuze ko nawe hari ubwo yajyaga yumva Mama wabo Mariamu ari kujya impaka avuga ngo uwo mwana urira nibamushyire nyina atazi ko ari uwe, ariko nyuma yabona ya nda yari atwite atakiyifite agashyira akabyemera.

Mu mwaka wa 1962 habayeho impinduka y’Itorero, rya torero ryitwaga U.P.M.G.B.I risimburwa n’irindi ryitwa COMMUNAUTE DES EGLISES LIBRE METHODISTES AU ZAIRE (CELMZA), Ubwo nyine umuryango wa Mariam bahita baba aba Methodiste kuva ubwo. Iri torero akaba ariryo yakoreyemo imirimo yose Imana yamukoresheje mu buzima bwe.

IMANA YONGEYE KUMUHINDURIRA GAHUNDA Y’IMIBEREHO YE

Mu MWAKA WA 1972 Imana yongera kumukorera ikindi gitangaza gikomeye, imubwira ko imuhinduriye gahunda y’imibereheo ye, muribuka ko twavuze ko kuva mu w’1959 yaryaga, akanywa,akambara, akoga, n’ibindi ariko tiyitume byaba ibikomeye cyangwa ibyoroshye.Ubwo rero bigeze mu mwaka wa 1972 (Ubwo ni nyuma y’imyaka 13) nibwo Imana yabwiye Mariamu ko atazongera no kurya, kunywa, koga, guhinduranya imyenda n’igitambro cyo ku mutwe,ndetse ko atazongera guca inzara,kandi ntanuke ndetse n’imyambaro ye ntusaze cyangwa ngo icike haba no kuba yakwanga kumukwira.Akigisha ijambo ry’Imana aryamiye uruhande rumwe(urubavu),ibi bikaba b byarakomeje gutya abimarana imyaka 24 kuva mu mwaka wa 1972 kugeza yitabye Imana ku Itariki ya 25/09/1996 i GITARAMA Mu Rwanda aho imva ye iri n’ubu ku rusengero rwa ADEPR NYABISINDU ari naho hari icyicaro cya REGION ya ADEPR-GITARAMA.

Benedata, nshuti z’Imana iyo twandika ubu buhamya bumeze gutya, iyi si ikinamico, si Komedi, si Ukubeshya cyangwa gushaka gushyushya inkuru, ibi bifite abatangabuhamya benshi cyaneeee, baba abanyamulenge babaye i Murenge, mu Bibogobogo, Minembwe n’ahandi, ndetse hari n’abatangabuhamya benshi babihamya bavaga mu Rwanda, Burundi, Tanzania n’ahandi bakajya i Kabera ibi byose bakabyirebera n’amaso yabo.

Kuva mu mwaka w’i 1959 kugeza ku itariki ya 25/09/1996 ubwo Mama Mariam yitabaga Imana, ubuzima bwe bwose yari yarabweguriye Imana n’umurimo wayo, agahanurira abantu, akabasengera,ubundi akajya mu iyerekwa igihe kirekire.Mu minsi ye yo kubaho yabaye umuhanuzi mwiza aba n’umwigisha mwiza, aba umunyamasengesho mwiza… INYIGISHO MAMA MARIAMU YIGISHAGA

Inyigisho ze zari zikubiye mu ngingo 8:

  1. Yigishaga abantu kwihana bagakizwa bataryarya. (Zaburi 1,1-6), Matayo 13,13-15 , Matayo 13,24-30
  2. Yigishaga Ubwere bw’Itorero yihanangiriza abakristo kutibanga n’isi. 2Abakorinto 6,14-18, 1Petero 1,14-17 , Imigani 7,1-5
  3. Yigishaga abakristo kuba mu bumwe butarimo amacakubiri y’amoko kuko abizera Yesu ari ubwoko bumwe nk’uko Yesu yasengeye abigishwa be. Yohana 17,20-21
  4. Yigishaga abakristo ko bakwiriye gufashanya igihe cyose hariho ibibazo, nk’uko itorero rya mbere ryakoraga. Ibyakozwe n’Intumwa 2,43-47
  5. Yigishyaga abakristo kwirinda cyane gusubira inyuma, kuko bigora cyane kongera gusubira mu buzima bwiza wari ufite iyo wamaze kubivamo ukagwa. 2Petero 2,20-22 , Matayo 12,43-45
  6. Yigishaga kubaka ingo:

ABUBATSE : Yabigishaga kubana mu mahoro badatana
ABATANYE : Yabigishaga kongera gusubirana
URUBYIRUKO : Yarwigishga kwitondera icyo gikorwa bitegura cyo kubaka urugo bagasenga Imana. Aha yavugaga ko umusore ukijijwe iyo asezeranye n’umukobwa ko bagiye gukundana kugeza babanye, ubwo nyine isezerano rikuru ni iryo.Iyo baguye mu byaha by’ubusambanyi, ntibakwiye gutana ukundi kuko uwo aba ari umugore we w’isezerano, n’iyo yajya gushaka undi uwo akamuta, ubwo uwo wa nyuma niwe uba ari umugore w’isezerano kabone n’ubwo uwo wa nyuma ariwe baba barajyanye gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Itorero.

Yemezaga ko gusezerana ko mu Itorero ari uguhamya ibyahamijwe mu isezerano rikorwa na ba nyirubwite iyo barambagizanya. Iryo rya ba Nyirubwite akaba ari naryo Sezerano nyamukuru. Izo nyigisho nizo bitaga :” INDOWA”

Izo nyigisho tuzisanga muri :
Luka 16,16 ; Mariko 10, 1-12 ; Abaroma 7, 1-3 ; 1 Korinto 7,10

7.- Yigishaga abakristo gukunda ijuru kuruta isi kuko gukunda isi cyane ari ubwanzi ku Mana. 1Yohana 2,15-17 ; Yakobo 4, 4
Yerekana ko iwacu ari mu ijuru : Abafiripi 3,20 IBINTU BYEREKANA KO MARIAMU YARI UMUKOZI W’IMANA

Ubwo twabazaga Pasteur Mariko icyatwemeza ko Mama we Mariamu koko yari umukozi w’Imana atari Magician nk’abandi bose bakora Maji yadusubije muri aya mabambo: :” Hari ibintu umunani byerekana ko Mama yari umukozi w’Imana koko. Ibyo bintu ni ibi bikurikira:

  1. Imana yari yaramuhaye Ubwenge butangaje : Ikibyerekana ni uko abantu bose bazaga iwacu i Kabera, muri bo habaga harimo abazungu baturutse mu bihugu bitandukanye nka : Norvege, Suede, Suisse, Danemark,…..Ndetse hakabamo abayobozi bakomeye bo muri ibi bihugu twegeranye harimo abadepite, abakuru b’intara, abasirikare bakuru, n’abandi,..nyamara aba bose icyabatangazaga ni ukuntu umukecuru wo mu cyaro utazi gusoma, afite ubwenge butangaje utabonana abandi bantu. Iki cyerekanaga ko Imana yakoreraga ariyo yamuhaye ubwo bwenge.
  2. Nubwo yari afite izo mpano zikomeye, yicishaga bugufi cyane, abamubonye bose bikabatangaza. Iyo wabaga uje yamaze kwerekwa ibyawe, ntabwo yihutiraga kubikubwira kugirango atagukura umutima. Yabanzaga kukuganiriza n’ubugwaneza, yamara kukwiyegereza neza neza, abona watuje akabona kukubwira ibyawe byose.Ibi bitandukanye cyane n’abantu ba none Imana iha impano bakiremereza wabagera imbere ukagirango bigize utumana duto.

Matayo : 2,12 na Imigani : 22,4

  1. Mama Mariamu yari umugwaneza utangaje: Iyo wajyaga i Kabera wumva wenda ko atari bukwakire, yabanzaga kukwakirana ubugwaneza yamara kukubwira ibyawe byose wasaba imbabazi akakubabarira kandi ntazongere kubyibuka ukundi.Ibi byatumaga abantu benshi kuza i Kabera bumvaga bahabonera ihumure ryinshi.
  2. Mama Mariamu yagiraga urukundo rutangaje : i Kabera habaga urukundo ruzira ivangura ry’amoko. Iyo wahuraga na Mama Mariamu, yashakaga ko mwigumanira mukiganirira ahubwo ugasanga abashinzwe Protocole nibo bbashaka kumugukuraho nyamara we yumvaga yishakira ko mwakwigumanira. Ibi abagiyeyo bose bakaba bemeza ko yagiraga urukundo rutangaje. Yohana 13,34-35
  3. Mama Mariamu yagiraga kwihangana gutangaje : Abantu cyane cyane bo mu Matorero atandukanye baramututse,baramurwanya, bamwita umuhanuzi w’ibinyoma, abandi bamwita Dayimoni n’andi mazina mabi, ariko abo bose ntabarakarire ahubwo akabasabira ngo Imana ibahe agakiza. Matayo 24, 13 na Yakobo 1,12
  4. Mama Mariamu yari azi kubabarira nta Conditions ashyizeho : Abamutukaga bazaga i Kabera tukabakira neza babireba bagataha bihannye. Abo bose yabaga azi eza ibyo bamuvuze bibi, ariko mu kubababarira nta condition yabashyiragaho. naho kuri ubu ngo kugirango umuntu aguhe imbabazi aragusaba ngo genda ubanze uzenguruke amatorero yose wavuzemo ibyo bintu ubasabe imbabazi ubone ugaruke nkubabarire, Ibi kuri we ntabwo yabyemeraga.
  5. Yari aziko gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa (Ibyakozwe n’Intumwa:20,35): Bamuzaniraga imfashanyo nyinshi nyamara byose bikajya mu murimo w’Imana nta na kimwe yisigarije : Bamwe akabaha amatike batayafite, abandi akabagaburira ibyo bashaka, abandi akabaha ibyo bambara n’ibindi bakennye ku buryo nta n’akazu twigeze twubaka muri izo mpano n’bwo zari nyinshi. Byose yarabitangaga bigakora umurimo w’Imana.
  6. Yari yuzuye ishyaka ry’Umurimo w’Imana nk’umuhanuzi Yeremia: Iyo yajyaga mu iyerekwa buri gihe yagarukaga arira amaso agahora yatukuye. Ibi kuri twe bivuze ko yari umukozi ukorera Imana ntiyari umukozi ukoreshwa n’Imana kuko aba bakozi bombi baratandukanye cyane. UKO YITABYE IMANA

Nk’uko twabivuze haruguru, Mama Mariamu iyo yajyaga mu iyerekwa yavagamo ari kurira cyane bitewe n’ibyo yabaga yabonye, nta na rimwe yigeze ava mu iyerekwa yishimye, ahubwo yabaga ababaye. Akaba yari yarabwiye abantu ko umunsi bazabona avuye mu iyerekwa yishimye, afite akanyamuneza, bamubaza amakuru akavuga ngo ni Meza, bazamenye ko isaha ye yo gutaha yegereje.

NI GUTE YAJE KUGERA MU RWANDA?

Umunsi umwe rero ubwo Intambara ya Kongo yageraga, nibwo ingabo za Congo zaje gufata abanya Murenge ngo zibafunge kuko zavugaga ngo Ni ibyitso by’ingabo z’u Rwanda kandi bakaba bari bafite ubwoba ko ingabo z’u Rwanda zateye Kongo. Ibyo byatumye bagera n’i Kabera abantu baho barabafata bajya kubafunga na Mama Mariamu nawe nubwo yari ikimuga baramuterura bamujyana n’abandi bavuga ngo :” Nibasange bene wabo i Rwanda.

Ubwo babafunguraga bakabazana bakabata ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu Bugarama, Interahamwe nibwo zaje zibasamira hejuru zicamo benshi mu babaga i Kabera, i Murenge, mu Bibogobogo,mu Minembwe n’indi misozi ihakikije.Cyane cyane bishe abagabo n’abasore, n’abana b’abahungu abagore barabareka.

Ubwo bazaga baruhukira i Gitarama mu Rusengero rwa ADEPR ku Kicaro cya Region giherereye kuri Paroisse Nyabisindu.Iryo joro bakihagera Mama Mariamu ajya mu iyerekwa nk’uko bisanzwe, amaze kuvamo aza yishimye, amwenyura aseka, nyamara uwo munsi nibwo Interahamwe zari zishe abantu benshi mu bo bavayei Kabera. Kumwenyura kwe avuye mu iyerekwa ntibyari bisanzwe kuko twababwiye ko ubusanzwe yavagamo arira, aririra abarimbuka, aririra ibyaha bikorerw mu isi.

Bakimara kubona avuye mu iyerekwa ari kumwenyura, baramubajije ngo :” Amakuru ki Mama ? arabasubiza ngo ni meza (ibi nabyo ntibyari bisanzwe), bose bamenye ko isaha ye yegereje kuko ariko yari yarababwiye. Ubwo iryo joro yahise aryama araruhuka ahita ashiramo umwuka iryo joro ryo kuwa 25/09/1996. Umurambo we bawushyinguye mu isambu y’urwo rusengero rwa ADEPR NYABISINDU ruri i Gitarama.

Mu bo basenganaga hasigaye bamwe nabo baba mu mudugudu uri ku Itorero ADEPR Nyabisindu, bakaba abenshi bamaze gusaza bakaba bibumbiye muri GROUPE ABERA ikaba ikomeza gusenga no guhimbaza Imana umunsi ku munsi bagera ikirenge mu cya Mama wabo Mariamu nk’uko nawe yakigeraga mu cya KRISTO.

Ubu abantu babaye i Kabera, abazi ibyiza basigiwe na Mama Mariamu barimo kandika igitabo kizaza kivuga ku buzima bwe, icyo gitabo kizazajya ahagaragara mu minsi iri imbere. UBUHAMYA BURANGIRIYE AHA IMANA ISHIMWE YO YATORANYIJE MAMA MARIAMU IKABONA ARI UWO KWIZERWA IKAMUGABIRA UMURIMO MU GIHE CYE

Inkuru dukesha Glorypress


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>