Mu kiganiro cya nyuma yagiranye n’itangazamakuru, Umwami kigeri V Ndahindurwa avuga ko yashimishijwe no kujya kureba imva ya Yesu aho yashaka kwinjiramo bikamwangira agahitamo gupfukama agendesha agendesheje amavi.
Aganira n’itangazamakuru , umunyamakuru yamubajije ibitabo akunda gusomo maze avuga ko akunda gusoma ibitabo by’amateka ariko cyane cyane Bibiliya, amubaza ijambo yahitamo rimunyura avuga ko urukundo ari ryo rya mbere kandi ko yashimishijwe no gusura imva ya Yesu.
Agira ati “ Nkunda gusoma ibitabo by’amateka ariko cyane cyane Bibiliya, ijambo nkunda nahisemo ni Urukudo”.
Akomeza avuga ko yashimishijwe no kujya kureba imva ya Yesu. Agezeyo yashatse kwinjizamo umutwe biranga, arapfukama angendesha amavi kugira ngo ageremo.
Ikindi ngo cyamushimishije ni ukuba yarageze aho Yohani Baptista yabatirije Yesu, noneho abari bamuherekeje bamurindaga (Umwami kigeri V Ndahindurwa) bamumenaho amazi nk’urwibutso rw’ibyo Yohani Batista yakoreye Umwami Yesu.
Ikindi asorezaho cyamushimishije, ni ukugera aho Satani yashukiye Yesu ubwo yamubwiraga ngo nasimbuke agwe hasi abamarayika be baramusama.
REBA VIDEO HANO
Inkuru dukesha umubavu.com