Elim Worship Team,itsinda rishinzwe kuramya no guhimbaza Imana mu muryango w’abanyeshuri b’abapentekote muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge(CEP UR Nyarugenge) rigiye gukora igitaramo gikomeye kigamije kumvikanisha neza no gusobanurira abantu umumaro n’ibanga ryo kuramya Imana.
Iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2016 ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.Iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi n’abaririmbyi batandukanye barimo Elim Praise an Worship Team ari nayo yateguye iki gitaramo, Gilgal Choir yo muri CEP UR Nyarugenge,Alexis Dusabe ,umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda,Heromon worship team ya ADEPR Kacyiru,Past Desire Habyarimana akaba ari nawe muvugabutumwa muri iki gitaramo.

Gilgal choir ngo iriteguye kubwira abantu Yesu bakamumenya
Mu kiganiro Bwana Caleb Byingiro ,Umuyobozi wa Elim Worship Team,yabwiye Isange.com yavuze ko iki ari gihe kigeze ngo abantu bamenye neza ibanga ryo kuramya no guhimbaza Imana.Akomeza kandi avuga ko bateguye iki giterane kugira ngo benshi bahabwe kuramya Imana kuzuye,bayiramya mu kuri no mu mwuka.Arasaba abantu kutazacikwa n’umwanya nk’uyu ngo kuko abazitabira hari impamba ikomeye bazahakura izabafasha muri ibi bihe bikomeye.

Alexis Dusabe ariteguye gutanga umusanzu muri iki gitaramo
Iki gitaramo kizatangira mu masaha ya saa munani z’amanywa.Elim Praise and Worship Team ni itsinda ryemeza ko rimaze gutezwa intmbwe n’Imana mu murimo wayo yarihamagariye kuri ubu rikaba riri gutegura album yaryo y’amajwi.Zimwe mu ndirimbo zaryo harimo I by’imbaraga,sinzahwema n’izindi.

Desire Habyarimana ,umuvugabutumwa muri iki gitaramo nawe yiteguye kubwira abantu Yesu.