Nkuko Jacob abyivugira, ngo gufata inzira yo gukorera Satani yabitewe no kwiheba no kutiyumvamo umumaro na muke, nyuma y’aho inzoka yarumaga gashiki ke gato kagapfa.Ubundi Jacob uyu yari yaravukiye mu muryango w’idini ry’aba mormons.
Jacob asobanura ko kujya kwa Satani bituruka ku cyifuzo cyo kwiyumvamo ububasha, ukumva wowe ubwawe ari wowe Mana yawe. Iyo nyota y’ububasha niyo yaje gutuma Jacob agera ku rwego afatanya n’undi mugabo gushing idini rya mbere kw’isi rya Rusuferi, rifite I cyicaro i Houston .
Icyo gihe ifungurwa ry’iryo dini rikaba ryarateye imyigaragambyo muri uwo mugi . Gukizwa kwa Jacob akava mu kuramya Satani agahinduka umukozi w’Imana ishobora byose, ngo byaturutse ku rukundo rw’Imana Pasteri Robert Hogan yamweretse. Uyu mupasteri mu gihe abandi bigaragambyaga we yabwiye Abakristo be ko icyo bagoba kwerekana ari urukundo. Kubwe ngo Imana ntiyanga umunyabyaha,Iramukunda byuzuye, icyo iciraho iteka ni icyaha.
Dore ibyo yavuze ku cyumweru mu rusengero rwe ku byerekeye imyigaragambyo:
“ Niba mushaka kwigaragambya nimubikore mupfukamye, niba mushaka kwigaragambya, nimubikore muhimbaza Imana, kuko Mwuka Wera niyigaragaza muri iyi nzu, nta mpamvu turaba dufite yo guhangayikishwa n’ibikorerwa muri iriya nzu yindi”
Muri 2016, mu gihe Jacob yacaga mu modoka imbere y’itorero rya Robert, ngo yumvise ahatwa kwinjiramo, ari nabyo yahise akora. Mu gihe yinjiragamo ngo yumvise ikintu mu mutwe, kimeze nkaho hari ikimwokeje.Jacob ngo yarakomeje yinjiramo ariko asanga Pasteri Robert uwo munsi adahari, ngo baje kugirana ikiganiro ni mugoroba kuri telephone, ikiganiro cyamaze amasaha abiri.Umunsi baje guhura bwa mbere ni nawo munsi Jacob yakiriye Yesu mu bugingo bwe, arakizwa.
Dore uko yatangarije Televiziyo CBN
“Ububasha, amahoro, ugutunganirwa niyumvamo ni ibintu ntari narigeze numva na rimwe, kandi ndagira ngo menyeshe abatureba, kukonzi ko hari abo twabanye, bambona, ndagira ngo mbabwire ko nari naribeshye, naribeshye, naribeshye.”Ejo bundi m kwezi kwa kabiri nibwo Jacob yasezeranye n’umugore we Michelle nawe wavuye kwa Satani. Jacob yatangarije Michelle amagambo yakoze kubari aho ku mutima. “ Michelle, mbere twari dutwikiriwe n’umwijima, kandi twari duhujwe n’isezerano twakoreye imbere ya Lusuferi, …uyu munsi iryo sezerano twakoze ndisenyesheje amaraso ya Yesu, kandi nshizeho uyu munsi irindi sezerano rikorewe muri Yesu Kristo… »
Jacob rero n’umugore we Michelle, ubu ni abakozi b’Imana ihoraho, bakaba bagana mu bugingo buhoraho, bwagenewe abavuye mu butware bw’umwijima bose.
MITALI Adolphe.