Mugwiza umunyamakuru wa Flash Radio, yerure avuge niba “gufungura ijisho rya gatatu,” ari byiza cyangwa ari bibi.
Ni kuwa gatandatu , kuwa 11 Werurwe, 2017, ubwo numvaga kuri Radio Flash, mu gitondo, umunyamakuru Mugwiza atanga ikiganiro cyavugaga ku byerekeye , “esoterisme”; n’ijisho rya gatatu” n’ibyitwa “Chamanisme”. Umuntu akaba yasobanura Ibyo nk’ uburyo abantu bakoresha bubafasha kureba mu isi y’umwuka, kugirana imishyikirano n’isi y’umwuka, isi tutabonesha aya maso yacu abiri.
Chamanisme yo akaba yarasobanuye ko ari ubupfumu bweruye. Muri icyo kiganiro, ukurikiye neza, ibisobanuro umunyamakuru yatangaga, wasanga harimo kujijisha: Umunyamakuru yagaragaje ibyiza byo gukoresha “Ijisho rya gatatu”, kimwe na Yoga n’ibigendanye na esoterisme, avuga ko chamanisme ari ubupfumu.
Igituma nakoresheje ijambo “kujijisha” kwabaye ku munyamakuru, nuko ateruye ngo avuge ko ibi byo gufungura ijisho rya gatatu, na Yoga, ari ibintu bishobora kugira ingaruka mbi cyane kubabikoresha. Yavuze ibyiza byabyo gusa, ibibi bishobora kuvamo abivuga abica hejuru, ku buryo watekereza ko yakanguriraga abantu kuba bakwinjira muri ubwo buryo bwo kugirana imishyikirano n’isi y’umwuka (entrer en contact avec le monde spirituel). Muri aka kanya ndifuza kukumenyesha ko uburyo bwose umuntu yakora butuma agirana imishyikirano n’isi y’umwuka, butateganijwe n’Imana, bumukururira akaga ko guhinduka imbata ya Satani no kuyoborwa n’Abadayimoni.
Ibi bikurikira turabibwirwa n’uwiyise , Angelo le magicien , mu nkuru yise “Ouvrir le troisieme œil est risque”
Dutangirire kureba impamvu abantu benshi bifuza gufungura iryo jisho rya gatatu
“Ubusanzwe aya maso yacu afite urugero agarukiraho kureba , ubundi bavuga ko ashobora gusa kubona rimwe ku ijana by’ibigaragazwa n’urumuri.Kwemerera rero ijisho rya gatatu bihesha umuntu kubasha kubona, ibyo aya maso yacu atabona, ibyo bikanahesha umuntu ububasha budasanzwe bwo mw’isi y’umwuka, ku buryo umuntu ashobora no kuva mu mubiri we, roho ye ikagenda ikagera ahandi akeneye kugera. Ubwo bubasha bumuhesha kumva iby’aya matwi asanzwe adashobora kumva, ubwo bubasha bwose rero n’ibindi byagiye byamamazwa n’itangazamakuru, ryerekana ko ni ukoresha iryo jisho ,uzaba umuntu udasanzwe, ubuzima bwawe bukarushaho gutungana, nibyo byatumye abantu babyirukira, batangira kwiga uko umuntu yashobora kurikoresha, n’ubundi buryo buhesha umuntu kugira imishyikirano n’isi y’umwuka. Nyamara rero icyo birinda kuvuga ni ingorane ziba zitegereje ubuzima n’ubugingo bw’ababyishoyemo.
Akaga gaturuka mu gukoresha ijisho rya gatatu.
Uyu Angelo le magician akomeza avuga ingaruka mbi zishyikira ku bantu bakoresheje ijisho rya gatatu, akanavuga ko we ahitamo kuvuga “gukoresha(active) ijisho rya gatatu”, aho kuvuga “Gufungura ijisho rya gatatu” ngo kuko n’ubusanzwe riba rifunguye, ariko ridakora (aha yakoresheje ijambo riri mu gifaransa, inactive), gukoresha iryo jisho rero , yakoresheje ijambo active) . Reka dukomeze tumukurikire:
“Hari impamvu uwarishyizeho atarifunguriye ubushobozi bwo gukora. Ntabwo twateguriwe kubasha kubona ibitagaragarira aya maso yacu asanzwe. Iyo ukoresheje ijisho rya gatatu , uba ufunguye uburyo bwawe bwa kabiri bwo kubona, bityo ibyo bikaguhesha kubona no kumva ibyo mu isi y’umwuka. Ntiwibwire ariko ko nukoresha ijisho rya gatatu ako kanya bizaguhesha gutangira kujya ubona cyangwa uvugana n’abamarayika, cyangwa ukajya wibera mu iyerekwa rinezeza ry’iby’ijuru. Oya, Imyuka izatangira kukwiyereka ni imyuka yo mu isi y’umwuka itwegereye kurusha iyindi(bas astral); kuko ariyo iba hafi y’iyi si yacu.
Nukoresha ijisho rya gatatu, izo roho zangara (zizerera), zizabona ko urimo kuzibona, zitangire kugusanga. Zizatangira kukubonekera igihe zishakiye cyose, mu byo waba urimo gukora byose, waba utwaye imodoka, waba uri mo gusubiza ibibazo mu kizami kiguhesha akazi (interview) , waba se uri iwawe cyangwa se mu muhanda.
Iyo myuka izabonekera cyane cyane abantu batarakura mu mwuka, ngo babe bashobora kuyihagarika. Birashoboka cyane kandi ko iyo myuka yajya ifata isura y’ibyo usanzwe utinya, ibiguhangayikisha, ibyo se utinya. Niba hari nk’ibintu utinya, hazajya haza umwuka usa nabyo.
Iriya ni isi y’ibitekerezo, icyo utekereje cyose , hari umwuka ukwigaragariza wishushanyije nacyo. Urugero, niba ufite ibitekerezo by’urwango, n’ubwoba uzabona imyuka yigaragaje isa n’ibyo ngibyo (ishushanya, ubwoba, urwango…) urumva nawe ukuntu bitinyishije.
Bamwe bibaviramo gusara, abandi bakiyahura.
Umwe mu bantu bari bamaze igihe akoresha iryo jisho yambwiye ko iryo toteza iyo myuka ikorera abo yiyereka , ngo rituruka yuko iyo dukoresha iryo jisho tuba turabagirana kurushaho ibyo bigatuma tuyikurura, indi mpamvu ngo nuko iyo myuka aho iri iba yigunze, itamerewe neza, iyo ibona rero ko muyibona mukanayumva, ntiba igishaka kubavaho na gato. Uwo yakomeje avuga ko yabonye bamwe byakururiye kurwara mu mutwe, bitewe nuko bari batakibasha kwihanganira, uko kugendererwa guhoraho kw’iyo myuka, akenshi yigaragaza inateye ubwoba. Burya mu bitaro byinshi bivurirwamo indwara zo mu mutwe, habamo abarwayi benshi babitewe no gufungura ririya jisho, rimwe na rimwe batanabigambiriye. Nkurikije njye ubwanjye ibyo nanyuzemo, nuko usanga iyo myuka ikubonekera, waba ukanuye amaso, cyangwa se uyafunze, nawe urumva ukuntu ari ibintu biruhije kubo bibayeho. Habonekamo kandi ingero nyinshi z’abiyahura”.
Ngibyo ibyo twabonye ku by ’ijisho rya gatatu”. Tuzakomeza tubashakire andi makuru avuga ku ngaruka zo gufungura ijisho rya gatatu, n’iza Yoga, cyangwa ubundi buryo bwo kugirana imishyikirano n’isi y’umwuka. Hari ikindi gitabo kibivugaho cy’uwitwa Rebecca Brown, nkirimo gushakisha.
MITALI Adolphe.