Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Yesu yiyeretse umukuru w’abacunga gereza bituma afunguza Abapasteri bari bafunzwe, amaze no kubatizwa.

$
0
0

Mark Ellis, Charisma news, 15th,March 2017

Mu Burasirazuba bwo Hagati, Abapasteri bigishaga Ijambo ry’Imana abizera bashya, muri rumwe mu nsengero zo mu bwihisho, baherutse gufatwa  na Polisi, bajyanwa muri Gereza yo mw’ibanga, aho bakomeje gukubitwa no kugirirwa ubugizi bwa nabi butandukanye. Ibyo byose ariko byaje guhinduka , nyuma yaho Yesu yabonekeye umuyobozi wa Gereza

Dore uko Pasteri Irshad, umwe mu bapasteri babiri bafashwe yabibwiye umuryango Bibles4Mideast.

“Twajyanywe mu rukiko rushingiye ku mahame y’idini, aho  twarezwe icyaha gikomeye   cyo gusuzugura Muhamedi no kuyobya Abayisilamu tubajyana mu idini y’ikinyoma Urwo rukiko rero rwategetse ko dufungwa, nibwo twajyanwaga muri gereza yo mw’ibanga, (itazwi na benshi) nayo yacungwaga na Polisi ikorera mu ibanga.”

Irshad akomeza avuga uburyo mu minsi ya mbere bafashwe nabi bikomeye, bakubitwa kandi bagirirwa itotezwa ry’ubwoko butandukanye ”Abacunga gereza baradukubise cyane mu gihe kandi twari tuboheye ku mitarimba y’ibyuma ibyo bikaba byaratumaga duheta imigongo, mu gihe badukubitaga.Ngo bahabwaga ifunguro rimwe ku munsi, umugati witwa “ Kuboos” mu rurimi rw’ahongaho.”Twumvaga tutazava aho tukiri bazima”

Nyuma y’amezi abiri bari aho ngaho, ngo bumvaga baramaze kwiheba, nibwo nkuko Irshak avuga  batakiye Uwiteka Imana: “Urihe Mana, kuki utaza kudutabara”, ngo bakomeje bagira bati”Niba twarakoze ibyaha tukagucumuraho, tubabarire ibyaha byacu, utwejeshe amaraso yawe , maze uturokore aka kaga turimo.”Ubwo kuva ubwo niko bakomezaga gusubiramo iri jambo:”Amaraso ya Yesu niyo ntsinzi yacu.”Ngo uko batekerezaga ku mibabaro ya Kristo, niko bumvaga  bahumurizwa, bakiyumvamo n’amahoro.

Nyuma y’iminsi itatu bamaze gutakira Imana, nibwo ngo babonye umukuru w’abarinda gereza yinjira aho, ngo yabwiye abo bacungagereza ko babohora izo mfungwa. “Ntitwashoboraga guhagarara twemye”, ngo yategetse ko banabaha, ibiryo bihagije, ubundi ngo ahita agenda. Aha Pasteri Irshad agira ati:” twibwiye ko ibyo uwo musirikare mukuru adukoreye ari ukujijisha, twabifashe nk’ikimenyetso cy’uko ubuzima bwacu bugeze kw’iherezo.”, Ngo baje rero gutangazwa nuko ninjoro wa mugabo yagarutse akaza abasanga, akicara iruhande rwabo, ariko noneho icyabatangaje kurushaho, ni amagambo yababwiye ati:” Nimunsengere”, Irshad arakomeza”Atubwiye ibyo twe twamurebanye ubwoba bwinshi” nibwo rero  Uwo muyobozi yababwiraga iby’inzozi yarose zerekeye kuri Yesu.

Muri izo nzozi ngo yabonye Yesu yicaye  ku ntebe ya Cyami, uruziga rw’urumuri rumuzengurutse, uru narwo ruzengurutswe n’inyenyeri nini n’intoya,amamiliyoni y’ abamarayika nabo banyuraho bacacana ngo basohoze amategeko abahaye.  Muri izo nzozi Yesu ngo yazamuraga ibiganza byatobowe n’imisumari akabimwereka.. Izo nzozi ngo yazigize amajoro abiri akurikirana, ubwo ngo atangira  gutekereza kurushaho kuri Yesu, ajya no ku mbuga nkoranyambaga, gushakisha.

Uwo musirikare mukuru ngo yakomeje kubabwira ko nyuma y’iminsi itatu , Yesu ngo yongeye kumwiyereka mu nzozi ngo amubwira aya magambo:’ Abana banjye barimo gukorerwa iyica rubozo muri Gereza yanyu. Ndabakurekeye. Abana banjye ni imboni z’amaso yanjye.”

Uwo muyobozi rero yababwiye ko nyuma yo kumva ibyo, ngo yahise areka izindi gahunda zose, yiruka agana muri Gereza. Mu minsi itatu ngo yabaga mu nzu yari aho igenewe icumbi ry’uyobora Gereza, ariko ngo igihe kinini yakimaranaga n’abo ba Pasteri, asengana nabo, yiga ku bya Yesu na Bibiliya., amaherezo ariko ngo aza kumeneka umutima, nuko yemera Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe

Kuva ubwo ngo uko yinjiraga muri Gereza, niko yasabaga abacunga Gereza, gusohoka bakabasigana.Kuva icyo gihe kandi nibwo ngo abo bacunga Gereza batangiye kujya babasaba imbabazi kubw’ibibi bari baragiye babakorera . Ubwo kandi Uwo mukuru wabo nibwo yatangiye kubasabira ku rukiko ko barekurwa, abavugira neza, nyamara mbere ngo urwo rukiko rwari rwaratsembye ruvuga ko bidashoboka. N’ubundi ngo rwabanje kwanga, ariko uwo muyobozi nawe arushaho kubavugira, ku buryo nyuma y’iminsi ibiri ngo baje kwemererwa gutaha.

Uwo munsi bataha rero , uwo mugabo ngo yabajyanye iwe, barishima bararya baranywa, nyuma nibwo ababajije niba batamubatiza. Nabo ngo bamushubije, ko ntacyababuza, mu gihe baba bizeye Yesu n’umutima wose.

Umugabo niko kwatura ati”Ndizera Yesu wabambwe akanampfira ku musaraba I Kalvari, , akaba yarazutse mu bapfuye. Ndamwizera nk’umukiza n’umwami wanjye, n’umutima wanjye wose”. Uwo mugabo rero ngo yarabatijwe,. Ngo baje guutandukana abagira inama yo gukomeza gukora umurimo wabo wo kwigisha, ariko bakabigira mu ibanga ngo kuko abategetsi bari kuzakomeza kubarwanya, ngo yarangije ariko ababwira ko bakomeza gushyiramo imbaraga ntibacogore, agira ati”Ubwami bw’Imana buri hafi, kandi dufite ubugingo buhoraho bw’agatangaza.”

Twe  se ubu twavuga iki?  Imana n’ iyo gushimwa, umuntu yavuga ati  nta kabuza Yesu azaza nkuko yabisezeranye. Ubwami bw’Imana buri hafi, nta gushidikanya.

Maranatha!

MITALI Adolphe.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>