Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Va mu bwoba bwo gutakaza agakiza kawe, kuko utwaye ubwato urimo ari uwo kwizerwa.

$
0
0

Abantu benshi babayeho mu buzima bwa Gikristo buzuye ubwoba  bw’uko batakaza agakiza kabo, ibyo bituma ari gake banezererwa ako gakiza, ibyo bihabanye n’amahoro Yesu yadusigiye Ijambo rye rikanatubwira kujya twishima mu kubivuga nuko yari afite impamvu, nuko yari azi ko yatuneshereje, kandi adufite mu kiganza cye, ntawadukuramo. Nuko Azi ko dushinganywe, n’agakiza kacu karashinganwe.

Urugamba si urwawe. Uko wakijijwe ku buntu kubwo kwizera, bari ko ukora uru rugendo mu kwizera, uwagukijije, cyokora niba wumva adafite ububasha bwo kurinda icyo yaguhaye, ngaho, komeza wigirire ubwoba!

Icya mbere ugomba kumenya nuko atari wowe wikijije ahubwo ni Yesu wagukijije, bakumvikana ko wagira ubwoba, ugashidikanya mu gihe waba ari wowe wikijije , ariko wakijijwe n’Imana, yagufashe ikagushyira muri Yesu akajya kukubambirwa, agapfa agahambwa, akazuka, ubu mukaba mwicaranye mu ijuru mu buryo bw’umwuka.Ibuka ko yagukunze ukiri umunyabyaha. Iyo Mana yagukijije ntinanirwa, ntineshwa ngo itakaze agakiza kawe.

Pilote uyoboye indege urimo ni umuhanga mu bahanga, ntacyamutungura,  afite ubushobozi bwose.Umuririmbyi w’amakolasi yararirimbye ati turi ku rugamba, turi ku rugamba, ntimugire ubwoba, Kamanda ni Yesu. Kamanda uyoboye urugamba uriho, ntaneshwa, ni intwari ku rugamba,, undi yararirimbye mu ndirimbo “Njye ndi Umukristo” ati  “Mu ntambara ndasana n’ibyaha, mfite umugaba ni Umwami Yesu, ni tuba hamwe nzahora nesha” Undi nawe yarakomeje ati “Ubwo tuyoborwa n’Umukiza wacu, dufite amahoro muri urwo rugendo, kandi azatugeza mw’ijuru amahoro, ntabwo tuzongera kwibuka urugendo.”

Nakubwira amagambo menshi, ariko reka nkubwire ngo kura amaso kuri wowe, kura amaso ku kibazo, Yesu aragisumba, “Nimuze turebe imbere dutegereze igitondo , twiringire Imana yacu, niyo izakora imirimo, izirukana Satani, Izategeka isi yose, tuzanesha nidusaba kuko Imana ijya itwumvira”

Ushobora ariko kuvuga uti «  Njye ndifuza kugendana na Yesu ubuzima bwanjye bwose, ariko mfite ubwoba ko nshobora kuba hari ikibi  nakora kikantera gutakaza agakiza. »

« Aha rero reka turebe kuri iri jambo « Gutakaza » ubusanzwe  sinkunda kurikoresha.

Ubusanzwe umuntu atakaza ikintu ari impanuka (accident) imubayeho. Ushobora gutakaza nk’imfunguzo, indangamuntu se, telefone, ugasanga uvuga uti za mfunguzo nzishyizehe ? Iby’Agakiza n’Imana rero si uko bimeze.Agakiza si ikintu wapfa gutakaza mu buryo bworoshye nk’ubwo. Imana yadusezeranyije kuturinda itwizeza ko ntacyadutandukanya n’urukundo rwayo (Rom 8 :31-39) kandi ko ntawashobora kutuvunura mu kuboko kwayo.(Yoh 10 :28,29), Yesu niwe banze ryo kwizera kandi niwe ugusohoza rwose (Heb 12 :2), kandi iyatangiye umurimo mwiza muri twe izawusohoza rwose(Abafilipi 1 :6)

Yesu ni umukiza wacu , ntabwo aritwe twikiza ubwacu, kandi nkuko gukizwa kwacu bitabaye ku mpanuka, niko tutatakaza agakiza kacu ku mpanuka. 

Ibi bishaka kuvuga ko niba ushaka kuberaho Umwami wawe , udakwiye kubaho utinya ko watakaza agakiza, Azakurinda, Agufashe, Agushoboze, Akuyobore, Agukosore, kandi Agutabare kugeza igihe muzabonana amaso ku maso

Nabonye umukunzi mwiza niwe Nyirimbabazi niwe mujyanama wanjye niwe undengera iteka, nta kubaho nta n’urupfu nta n’abadayimoni, nta bya none nta bizaza byazantanya na Yesu.

 Nabonye umukunzi mwiza byose arabishobora, ajya andinda akaga kose mu nzira ijya mw’ijuru, kumuhanga amaso iteka bizankiza intege nke nshire ubwoba nshire ubute, nyuma nzatabaruka.

Niba umwana muto ashobora kwiringira Se ko ashoboye kumurinda, Imana yacu yo ntitwayizera kurushaho, yo Nyirubushobozi bwose?

Kugenda mu ndege uhinda umushyitsi ko yakora impanuka, icyo bizagukururira ni ukutanezezwa n’urugendo gusa, uzagera io ujya ariko utarashimishijwe n’urugendo.

Ubwo tuyoborwa n’Umukiza wacu dufite amahoro muri urwo rugendo.

Ntizemera kw’ibirenge byawe biteguza, ikurinda ntabwo ihunikira ntisinzira.

Imana niyo ikurinda ibibi byose iteka , Imana niyo irinda ubugingo bwawe neza, Izakurinda amajya n’amaza none no mu bihe bidashira.

Muhumurizanye kubwirana aya magambo.

MITALI Adolphe


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>