Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Hari umugore ukorera igitangazamakuru cya gikristo ubangamiye “Koma yombi” (Customer care)

$
0
0

 

Iyi ni inkuru twahawe n’umwe mu bo uyu mugore ukora mu gitangazamakuru cya gikristo, gifite Radio na Televiziyo;  yakiriye nabi, ngo akahava yumiwe. Ikibazo Igihugu gifite, gituruka ku buremere  n’ingaruka mbi bizanwa no kutamenya kwacyira abashyitsi; niyo mpamvu nyamukuru, inkuru nk’iyi twiyumvamo inshingano zo kuyishyira ahagaragara, ngo dutunge agatoki k’aho bitagenda neza.”  

“Yewe burya ibyo Ntigurirwa Peter yavuze ni ukuri koko: Mu madini no mu bigo byashinzwe nayo;  niho hasigaye inyuma ku byerekeranye no kwacyira neza abayagenderera, ukaba wagira ngo ho ni leta yigenga, mu gihe mu bindi bigo bya leta iyo ngeso barimbanyije mu gushaka  kuyihashya.”

Nguko uko uwo mugabo yatangiye atubwira iby’uko yakiriwe n’umugore ukomoka muri kimwe mu bihugu duturanye, (izina rye rya Gikristo ritangirwa na D, ibi ni ukugira ngo abe yabasha kwimenya nibura bimutere kwikosora). ukora mu gitangazamakuru cya gikristo, gifite Radio na Televiziyo hano mu Rwanda

“Biturutse ku mpamvu z’umurimo w’Imana zangenzaga aho icyo gitangazamakuru gikorera , byaje gutuma mpagera inshuro zigeze kuri 4 , inshuro eshatu mbasha guhura n’uwo mugore bigaragara ko ahafite umwanya ukomeye, ari naho naboneye uburyo kumenya kubaha abo yakiriye, ari umuco wamwihishe, ibyo bikaba bidahesha isura nziza kiriya kigo, kuko nkuko nabivuze uwo mugore mu mirimo ye ahura n’ababagana batandukanye”.

Twakomeje ikiganiro tubaza uwo mugabo uburyo yakiriwe nabi, nawe adusubiza muri aya magambo

“ Icya mbere kiranga uwo mugore ni ijisho abanza kugushinga, asa nkugushyira ku munzani, aguhera hasi akageza hejuru. Iyo ugiye umukeneye ho service, urahagarara, ugategereza ko yagira impuhwe akaguhereza agatebe, ariko reka da! Njya kumureba bwa gatatu bwo, nagezaho nihereza intebe, ntarayicaraho, ambwirana agasuzuguro ko adafite umwanya, ko  najya kumutegerereza “iyo hanze”, ubwo kandi ntiyandangiye aho hanze ,byari nko kunshumura gusa. “

Uyu mugabo yakomeje atubwira ukuntu yagiye akicara hirya iyo agategereza akarambirwa, uwo mugore ngo niko yanyuzagamo akamucaho.” Tekereza ko nageze aho nkura machine nari mfite mu gikapa, nkandika ibintu byinshi nagombaga kujyana ahantu, uwo mugore atarampamagara” Uwo mugabo kandi avuga ko byagaragaraga ko yashoboraga kuba yamusubije kuko nta kazi kenshi wabonaga afite.

“ Ikigaragaza ko ntakazi kenshi yari anafite, yagiye kuri telephone, avugana n’umuntu natekereje ko ari umukozi we wo mu rugo, bavugana ibyo guteka, Yewe nanjye ubwanjye nahigiye guteka  atari cyo cyahanzanye, nibura sinaviriyemo ubusa. Yamubwiye ukuntu aza gushyiramo tungurusumu, amubwira andi mazina y’ibirungo ntazi, ku buryo cyokora icyo natahanye ni amerwe,(appétit) uretse ko mu mufuka wanjye ibiceri byarimo  bitashoboraga kuyimara. Yewe yampemukiye kenshi!”

Uwo mugabo avuga ko yageze aho arambiwe ataha batabonanye. Ngo yazirikanye ikibazoi  Prezida Kagame ajya abaza ngo “Kuki baguha service mbi nawe ukabyemera?”. Uwo mugabo nawe yaravuze ati:”Umuntu ntakagusuzugure ngo nawe wisuzugure”

Uyu mugore ngo si abashyitsi yakira nabi gusa, ahubwo n’abo bakorana baramwinubira.

“ Nari nibagiwe kubabwira ko mbere na mbere nkibonana n’uyu mugore, twavuganiye mu biro by’umuyobozi mukuru w’icyo kigo ari nabwo yamushinze gukemura icyangenzaga. Ubwo turangije icyo kiganiro nagiye kumutegerereza mu kirongozi(corridor) ngo ampe gahunda y’uko bizagenda, ariko yaje ansanga aho mpagaze ndi kumwe n’umwe mu bakora aho ambwira anyuka inabi ati’Ni iki ugikora aho se kandi?” Namusobanuriye ko byari bikwiye ko twashyira ku murongo neza ibyo twari twavuganiye mu biro by’Umuyobozi mukuru. Nyuma yaho naje kubwira umwe mu bakozi bakora aho iby’uwo mugore n’uburyo anyacyira, ambwira ko nabo ubwabo yabazengereje.” Yambwiye impamvu atekereza ibimutera.(twasanze tutayishyira hano kuko ireba ubuzima bwe bwite)

Umuyobozi mukuru w’icyo kigo n’abandi bakozi  bo nta makemwa.

“ Mu minsi nagenze hariya, nashimye uburyo umuyobozi mukuru (Directeur de Radio et Television) yakira abamugana bose, yicishije bugufi, kandi abubashye. Yewe n’abandi bakozi nahuye nabo mbayoboza, nta kibazo bakwakira neza. Umuntu yakwibaza igituma uyu mugore atamwigana  ariko impamvu ntigoranye kuyicukumbura:

Bamuhaye Jari yiyongereraho Butamwa na Ngenda.

Ng’iryo ijambo uyu mushyitsi wacu yatubwiye, yakomeje agira ati : »Hari abantu bateye kuriya. Biragaragara ko uriya mugore yiyongereye ububasha atahawe. Bigaragara ko yikorera ibye gusa, asa nkaho ntawe umuyobora. Asa nkaho hari ikindi yishingikirijeho, atakorwaho.Ikindi kandi aryarya Diregiteri kuko amwereka ko akwakiye neza iyo Diregiteri amukugejejeho, ariko yaba adahari, akagufata nk’iyarara riri aho. »

Uyu mutanga buhamya yashoje agira ati :

«  Njye ntekereza ko igitangazamakuru nka kiriya cya Gikristo, nubwo koko gifite abagishyizeho, dore ko abakristo bagenda nabo bitanga ngo gitere imbere ; ariko mu by’ukuri ari ubutunzi bw’Imana. Uriya mugore bigaragara ko yagifashe nk’icye. Ikibazo gihari nuko imico ye ishobora kuzabangamira ubushake bw’Imana, mu gihe uriya mugore abangamira ababagana bashishikajwe  cyane cyane no guteza umurimo w’Imana imbere »

Mu kurangiza uyu mugabo yagize ati : «  Niba hari Komite ishinzwe imiyoborere ya kiriya kigo, nibashake ukuntu baha uriya mu Diregiteri abamwungirije bashyize inyungu z’Imana imbere, mu mwanya w’izabo bwite kandi bubaha ababagana, uriya mugore we wenda ntibamusezerere ariko bamuhindurire imirimo ajye aho atagira  icyo yangiza. Njye nabonye wenda kubera ubumenyi yaba afite, yaba umujyanama, ntagire ibindi ahura nabyo. Diregiteri kandi yongererwe icyizere  ahabwe ubushobozi buhagije kuri bose. .Uriya mugore kandi nk’umukristo ujya mw’ijuru namugira inama, mbere ya byose yo kwihana. Kwihana, si ukureka inzoga gusa ! »

Ngayo nguko.Twe nta kindi twakongeraho.(No comment!)

MITALI Adolphe.  


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles