True Salvation Church Igarukanye igiterane cy’imbaraga kigamije guhindura ubuzima bwawe , gifite insanganya matsiko igira iti, “Kwinjira ahacu muri Kristo (Taking our position in Christ)”. Iki giterane kizitabirwa na Rev. Priscilla kuva muri Kenya; Apostle Muhizi Charles, umushumba wa true Salvation church, umuhanzi Fautin Murwanashyaka, True salvation worshipers na True Salvation church choir. Iki giterane kiratangira kuri uyu wa 24 Werurwe kugeza kuwa 26 Werurwe 2016, ku itorero True Saltion church ku Kimironko.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Werurwe kuva ku isaha ya saa kumi nibwo iki giterane kiraba gitangiye, kikazamara iminsi 3. Kuwa gatandatu tariki ya 25, biteganijwe ko iki giterane kizatangira ku isaha ya saa cyenda, naho ku cyumweru tariki ya 26 Werurwe kikazatangira kuva ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo.

Umushumba mukuru wa True Salvation Church Charles Muhizi
Umushumba wa True Salvation church Apostle Muhizi Charles, avugako “Kwinjira ahacu muri Kristo (Taking our position in Christ)”, ari igiterane cy’imbaraga no guhindura ubuzima bwa buri wese uzakitabira, ari nayo mpamvu bagitumiyemo abakozi b’Imana basize amavuta, yaba abavugabutumwa ndetse n’abahanzi by’umwihariko Rev. Priscilla kuva muri Kenya.
Rev, Past, Priscilla bivugwa ko aho ageze hose ukuboko kw’Imana kugaragra; indwara zikomeye zirakira, Abarushye n’abaremerewe bakaruhuka ndetse n’abananiwe kuremya mu byerekeranye no gukizwa bagirirwa ubuntu kubwo imbabazi z’Imana zimubaho.
True Salvation Church ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda bivuze itorero Agakiza k’Ukuri, ni itorero ryashinzwe n’Intumwa (Apostle) Charles Muhizi abisabwe n’Imana kugirango abashe gufasha mu gutahura intama zazimiye no kuzigisha ubutumwa bwiza buzifasha kugira indangagaciro za Gikristo no gukomeza kuba abera nkuko tubisanga muri 1 petero 1:16”Kuko byanditswe ngo “Muzabe Abera kuko ndi Uwera”.
True Salvation Church ni itorero rimaze imyaka igera kuri itatu rikorera umurimo wo kwamamaza ukuri kw’ijambo ry’Imana mu Rwanda hifashishijwe ijambo ry’Imana ndetse n’ibikorwa bitandukanye bifasha abarushye n’abaremerewe kuza kuri Yesu Kristo akabaruhura.
Umuhanzi Murwanashya Faustin ubarizwa mu itorero rya ADEPR, akaba yaratumiwe muri iki giterane. Ubwo yari muri iri torero kuwa 26 Werurwe 2017, abakristo b’iri torero bakaba baramwifuje ko yazagaruka gutaramana nabo muri iki giterane, itorero rikabizeza ko bagiye kuvugana nawe. Ntakabuza kuko abayoboke b’iri torero bongeye gusubizwa kuko uyu muhanzi azataramana nabo byimbitse. Uyu muhanzi azwiho ubuhanga bwo kugira ibihangano byibutsa abantu ko hari impamvu yo gushima Imana mu byiza n’ibibi nk’uko bibiliya ibitubwira, kuko uko byagenda kose Imana ihora ari Imana.

Murwanashyaka Faustin nawe azitabira iki giterane
Iri torero True Salvation Church rigira amateraniro mu minsi itandukanye rikubahiriza ihame ryo uguterana kwera. Buri wa kabiri no kuwa gatanu kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa moya n’igice (17h00-19h30), kuwa kane kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa saba (09h00-13h00) ndetse no ku cyumweru kuva saa mbili kugeza saa saba z’amanywa (8h00-13h00). Muri aya materaniro yose ababyifuza bose bakaba bashobora kugana ku rusengero rwa True Salvation Church bakaharonkera ibyo kurya bitunga ubugingo.
Ubuyobozi bwa True Salvation church burararika buri wese kutazabura muri iki giterane, ko uko waba umeze kose umugisha wawe ugutegereje kubwo kuza kubana n’aba bakozi b’Imana yahisemo ngo bayikorere mu nk’iki gikwiye.
True Salvation Church iherereye Ku Kimironko, uva nuva kuri gare ugana kwa Mushimire, hafi ya sale izwi nka Ituze Garden, ku cyapa KG6, aho uhita ubona icyapa vyanditseho True Salvation church.