Tubyibazeho.
Ese memoire ni indakorwaho, nta buryo yavugururwa?
Ese memoire iba yanditswe na nde , umunyeshuri cyangwa Diregiteri wayo?
Memoire, igitabo umunyeshuri urangije Kaminuza yandika , kikaba nkuko bivugwa kigamije kwerekana ubumenyi umunyeshuri yagezeho mu myaka (icyiciro cyambere n’icya kabiri) amaze yiga, aho muri Kaminuza. Mu buryo icyo gitabo cyandikwagamo uhereye cyera, dufashe urugero nk’urwo mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’U Rwanda, UNR. Umunyeshuri urangiza bamuhaga umwarimu umuyobora mu kwandika iki gitabo, uwo bitaga Diregiteri wa memoire; Ijambo nifuza ko twaha agaciro ni iryo ryo kumuyobora. Icyari kigamijwe, n’inshingano z’uwo Diregiteri, ni ukuyobora umunyeshuri mu rugero runaka, urugero rutaba inkomyi ko ikivuyemo kitirirwa umunyeshuri koko. Ni ukuvuga ngo yashoboraga kumuha inzira ngenderwaho gusa, noneho umunyeshuri akandika,, ikizavamo koko kikagaragaza ubushobozi bw’uwo munyeshuri atari ubushobozi bw’uyu umuyobora.Numva ko niyo icyo gitabo cyagira intege nke kigaragaza, ariko nyine kiba kigaragaje ubushobozi nyabwo bw’uwo munyeshuri. Nyamara rero ushingiye ku bivugwa na bamwe mu banyeshuri bayikoze, usanga bavuga ko rimwe na rimwe umunyeshuri adahabwa umwanya ukwiye wo kwandika ibyo we ubwe yemera, akandika igitabo uko yagitekereje. Ngo akenshi ni amabwiriza ya Diregiteri uwo agenderaho, bikaba itegeko bityo uburenganzira bwo kwandika uko abitekereza bugahonyorwa. Ibyo bituma umuntu yakwibaza uba yanditse kiriya gitabo uwo ariwe koko hagati ya Diregiteri n’umunyeshuri. Umuntu wenda yasubiza ngo niko byagenwe, niko bigenda muri Kaminuza ku ri uru rwego rwa Kaminuza. Ariko aho ni naho mbariza kiriya kibazo nti “ Ese kubera ko ikintu ariko cyashoze kuva kera , hari itegeko rivuga ko kitavugururwa ngo kigendanye naho (adjustement) ukujijuka kw’abantu kugeze , n’ibyo tubona byatugirira akamaro?, Memoire ni indakorwaho? Ibi nabyo ndabivuga nerekanako bikwiye ko yavugururwa cyangwa se reka mvuge gukosorwamo ibitagenda neza, kuko sinahamya ko iriya migirire idakwiye ikorwa na bose. Ikindi nuko iriya memoire idakorwa mu buryo bumwe mu bigo byose bya Kaminuza, byo mu gihugu, aho usanga nko mu byitwaga KIST cyangwa KIE ho abanyeshuri bagera kuri batatu barafatanyaga kwandika igitabo, mu gihe ahandi ari umunyeshuri umwe wirwarizaga, aha bikaba bitabuza bamwe kubibonamo ubusumbane hagati y’abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye.
Kuri uyu munsi hongera gutangwa impamyabushobozi mu cyahoze ari UNR, twifuje kubagezaho ubuhamya twiherewe n’uwize muri kiriya kigo uvuga ko iriya mikorere mibi yaje kumugiraho ingaruka zitari nziza.ubwo ngo hari muri 2012.
Ijambo ribaye irye , ibyo twizeye ko bibafasha neza gusobanukirwa n’ibyo twavuze haruguru.
“ Nize muri Kaminuza I Butare mw’ishami rijyanye n’iby’indimi, guhindura indimi mu zindi, no gusemura. Mu gihe igihe cyari kigeze cyo kwandika igitabo , nahisemo kwandika ibijyanye n’ihindurwa ry’indimi (kuvana rumwe urujyana mu rundi) hagati y’ururimi ’Runyankore-Ruciga”, n’ikinyarwanda. Nari ngamije kwerekana umwihariko iryo “hinduranya” rifite ugereranyije n’ihinduranya muri rusange, urebye neza wasangaga izo ndimi nari nahuje ikizigaragaza aruko zifite byinshi zihuriyeho, bityo nta mategeko yihariye, cyangwa inzitizi nyinshi ziboneka muri iryo hinduranya; ariko cyane cyane nari ngamije no guhindura mu Kinyarwanda inyandiko nakuye mu bitabo bitandukanye bitatu byanditswe mu Ruciga-Runyankore, nkabishyira mu Kinyarwanda, ibyo ntibyari umurimo woroshye, byanansabye no kujya mu gihugu cy’igituranyi cya Uganda, mu gihe nta n’amafaranga yo kwandika igitabo twahawe, ariko dusabwa gukora ibitangaza.”
Uyu mutangabuhamya wacu yakomeje atubwira ingorane zaje kuvuka
“Maze kugaragariza neza Diregiteri wa memoire, ibyo nzakora, nkuko bigenda ko bagomba kubyemeranywaho, uko nagendaga nandika niko uwo mugabo yanshyiragaho amananiza, ikibazo cyankomereye cyane akaba aruko atampaga umwanya wo kwisobanura. Umugabo yakomeje kunaniza, ariko ngenda mpindura igitabo uko abishaka, ku buryo umwimerere wacyo uko njye nacyifuzaga, nyuma wari watakaye.” , yakomeje kunaniza, ari nako iminsi yateganyijwe kuba umuntu yarangije kwandika igitabo yandangiriyeho, akinsubirishamo. Ibyo byaje kumviramo kutamurika igitabo. Yarananije ngera aho mubwira nti , reka igitabo gisohoke uko kimeze uko, (nubwo njye nabonaga ko yacyangije,) arampakanira ambwira ngo keretse izina rye ritariho
Uyu mugabo akomeza asobanura neza icyo bapfuye:
“Aho nagonganiye n’uwo mugabo, aha abazi iby’ihindurandimi barabisobanukirwa kurushaho, nuko yantegetse ko ntagomba kuvuga amategeko, n’ingorane by’ihindura ndimi muri rusange ngo nkavuga gusa ibyerekeranye n’izo ndimi nari natoranyije ,njye nkamwereka ko nifuzaga kuvuga kuri ayo mategeko n’ingorane by’ihindura ndimi muri rusange (generalites), kugira ngo ngaragaze neza itandukaniro ry’ihindura nakoraga (particularites)ariryo ry’Oruciga-Runyankore n’ikinyarwanda. Ikindi nanone tutumvikanagaho nuko yavugaga ko ibyo nahinduye byose(ibyo nakuye mu Runyankore nkabishyira mu Kinyarwanda) nabishyira muru annexe. (impapuro z’inyongera ku gitabo) mu gihe nabonaga ari umurimo ukomeye nakoze kandi wari ku mpapuro nyinshi, bityo nabonaga ari nko gupfobya igitabo cyanjye, cyane cyane ko hari izindi memoire bishaka gusa zari zarakozwe mbere wasangaga, ibisa nk’ibyo byarashyizwe mu gitabo imbere atari mu mugereka..
Ngibyo muri makeya ibyo ntumvikanagaho n’uwo mugabo, birimo nyine nkuko nabivuze kutampa umwanya ngo nisobanure. Iyo washakaga gutinda wisobanura, yararakaraga.” Umugabo avuga ko ntacyo Atari yakoze ngo yandike igitabo gisobanutse, “ Uretse kuvuga iby’ihinduranya ndimi gusa, nari nakoze n’ubushakashatsi, njya mu mateka y’izo ndimi, n’abazivuga ngaragaza imiterere y’umuco, n’uturere abazivuga bakomokamo, n’ibindi nk’ibyo.”
Uyu mugabo aravuga impamvu abona bamwe mu ba Diregiteri bitwara kuriya.
“Njye kubera ko nta kindi napfaga n’uriya mugabo natekereje ko uretse imico ye, kuba ngo baba barabahagarikiye amafaranga babahaga yo kuyobora memoitre, no kugira akazi kenshi bari bafite ko kuyobora abanyeshuri, benshi muri icyo gikorwa,(ibypo byari muri 2012, ubu sinzi niba ariko bagifashwe) byaba byarabaterega kutumva ibyo umunyeshuri avuga. Ibyo bikavamo ko wabonaga umunyeshuri afitiye ubwoba bukabije umuyobora (kubera kuvuga nabi)amaherezo bikazavamo kwiyandikira ibyo akubwiye gusa , nta mwihariko wawe. Aribyo bituma mvuga ko ibigaragara rimwe na rimwe atari iby’umunyeshuri. , sinanavuga kandi nanone ko ari ibya Diregiteri kuko habonekamon n’intege nke., ariko ntabwo ari ikigaragaza ko ibyo ari umwimerere w’umunyeshuri.”
Uwo mugabo arangiza agira ati “ Ndifuza ko abandusha ubumenyi bagira ibitekerezo batanga kuri iki kibazo, dore ko njye ntazi byose, naba nibeshya, ndasaba abagabo nka ba Gregoire , Straton, Nkejabahizi, abarimu babaga muri iryo shami, no muri FAMSS; kugira icyo babivugaho”
Ngubwo ubuhamya twabagezagaho, ibyo akaba aribyo dushingiraho twibaza niba nta vugururwa ryaba, dore ko hari ibyagiye bihinduka cyangwa imikorere idasa hose. Nkubu hari abakuyeho ibyo bita kudefanda , (gusobanura igitabo cyawe usubiza ibibazo, akanama kagenwe kakubaza), kandi nkuko nabivuze haruguru, hamwe memoire ikora batatu ahandi umwe, ubanza narumvise ko hari n’aho batayikora, bagashyiraho ubundi buryo basuzuma ko umwana ibyo yize yabimenye kuko n’ubusanzwe mw’ishuri baba bakora imikoro, (assignments) zibigaragaza. Aho naho hashakirwa icyakorwa, kuko usanga n’ubundi ibyo banditse amaherezo bizabura aho bibikwa, hari nk’umwarimu wigeze kuvuga ko byinshi nta n’igitabo gifatika wasangamo.
MITALI Adolphe.