Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, igihugu cya Pakistani nibwo cyari cyatanze gasopo ku masosiyeti abiri afite imbugankoranyambaga za Facebook na Twitter, kizisaba ko zakwihutira kuvana vuba na bwangu amafoto ndetse n’inyandiko zagiye zikwirakwizwa hirya no hino zirimo uguharabika Intumwa y’Imana Muhamed.
Ubwo iri tangazo ryiyama izi mbuga ryajyaga hanze, ngo nta kintu na kimwe zigeze zibikoraho. Ministri w’intebe wa Pakistani Bwana Nawaz Sharif yatangaje ko Facebook na Twitter zigiye guhabwa ibihano bikomeye ariko ntiyigeze avuga ibyo ari byo. Yongeyeho ko bababajwe cyane n’iteshagaciro risebanya batije umurindi ku mbugankorangambaga zabo rikaba ryarandagaje Intumwa Muhamed.
Yasoje avuga ko bagiye guhamagaza ibihubu byose byo ku isi bifite aho bihuriye na Islam kugira ngo bibafashe guhangana n’izi mbugankoranyamaga zikomeje kuvunira ibiti mu matwi.
Igihugu cya Pakistani gifite umubare munini w’abaturage bagera kuri miliyoni 30 bakoresha Facebook. Byibuze abunganizi mu by’abanyamategeko 65 barishwe bazize ko baburaniye abantu bafungiwe guharabika Intumwa y’Imana Muhamed.