Ministeri y’ibikorwa remezi ifatanije n’abafatanyabikorwa bayo kuwa 22/3/2017 yatangije uburyo bushya bwo gukwirakwiza amaze ndetse no kwita ku isuku n’isukura. Ibi byabereye kuri Hotel Lemigo ku munsi mpuzamahanga wahariwe amazi wari wizihijwe. Ubu buryo bushya bwatangijwe bukaba bwaremejwe na Leta y’u Rwanda kuwa 9/12/2016, bukaba bugendanye no guhaza abaturage (amazi) ndetse no gukurikirana ibikorwa by’isuku n’isukura mu baturage mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.
U Rwanda rwashyize ingufu mu gutanga izi serivisi ku buryo abaturage bafite amazi uyu munsi bari ku kigero cya 85% , ibi bikaba bitanga ikizere cy’uko ubuzima bw’abaturage buzarushaho kumera neza. Minisitiri Germaine Kamayirese ushinzwe ingufu n’amazi, yatangaje ko uyu mushinga uzafasha byinshi muri gahunda yo kurandura ubukene binyuze muri EDPRS ya 2 ndetse no muri viziyo 2020 aho abanyarwanda bazaba babona amazi ku kigereranyo cya 100%.
Umuyobozi wa UNICEF Ted Maly itera inkunga iki gikorwa, yashimye Leta y’u Rwanda uburyo ikoresha kugira ngo buri muturage agerweho na gahunda yo kubona amazi meza ndetse no kugira ubuzima bizira umuze. Yavuze ko UNICEF yiteguye gukomeza gutera inkunga Leta y’u Rwanda by’umwihariko ishyigikira gahunda nshya yatangijwe kugira ngo byibuze mu mwaka wa 2030 buri munyarwanda yaba uba mu mujyi cyangwa se mu cyaro azabe afite ubuzima bwiza bwuje isuku, isukura ndetse n’amazi meza.