ADEPR Bibare ni imwe mu maparuwasi yamenyekanye cyane mu bikorwa bifite aho bihuriye no guhuriza abantu hamwe basenga. Ibi byabaye amateka adasanzwe kuva mu 1997 aho imbaga y’abantu yavaga imihanda yose ije gushaka Ubwiza bw’Imana. Benshi mu banyamasengesho n’abavugabutumwa bakomeye muri iki gihe bemeza ko ADEPR Bibare yabatoje umuco wo gusenga bishingiye ku kwitanga utizigamye.
Uyu munsi, kuri iri Torero n’ubundi hateguwe igikorwa kidasanzwe kizaberamo igiterane kiswe “Gushumbushwa ibyo twanyazwe” Yoweli 2:25 kizatangira kuva kuwa gatani tariki ya 31/03/2017 kugeza ku cyumweru tariki ya 2/04/2017. Nkuko isange.com yabitangarijwe na Mwalimu w’umudugudu wa Bibare uzwi ku izina rya Edouard, ngo iki giterane bitezemo yuko Imana izagitangamo umusaruro udasanzwe kuko abantu benshi bazahahembukirwa ndetse bagasubizwa ibyabo banyazwe na Satani.

Korali Silowamu Kumukenke,Korali Siloam ADEPR Kumukenke
Yakomeje avuga ko iki giterane cyatumiwemo Korali Silowamu ya ADEPR Kumukenke, amakorali yose kuri ADEPR Bibare ariyo Itabaza, Silowamu na Gloria, abigisha bakunzwe aribo; Rev. Masumbuko Joshuwa, Rev. Ngamije Viateur, Past. Habimana Pascal. Iki giterane kizajya gitangira ku masaha y’umugoroba nyuma y’imirimo, naho ku cyumweru kizatangira kuva saa 09h00 – 18h00.
Yasoje ahamagariba abantu batuye imihanda yose kuzaza kwifatanya nabo muri iki giterane kuko Imana nayo yiteguye kwiyereka buri umwe uzakitabira.
Isange.com izakomeza kubakurikiranira hafi iby’iki giterane.