Muri iki gihe, hari abantu bamaze gufata inzu y’Imana kimwe n’imirimo iyikorerwamo nk’umurima wabo bahingamo. Mu bihe byo ha mbere, wasangaga abanyetorero bagira urugwiro hagati yabo, bagasangira bike bafite, ndetse bakabana mu mahoro. Muri iyi minsi, siko bikiri kuko henshi usanga umuntu yikanga ko mugenzi we w’umukristo abonye urwaho yamuvana kuri iyi si. Gusa ntitwavuga ko iyi ari indwara iri hose kuko hakiriho abantu bakorera Imana mu kuri no mu mwuka.
Muri iri sesengura, isange.com yakusanije amakurumpamo yagiye ivana ku bantu batandukanye basengera mu Itorero rya ADEPR bagiye bayemerera ko bagiye bahura n’ikibazo cy’amarozi yabaga yateguwe mu biryo, mu cyayi no mu bindi bifungurwa, kandi bi byose bigakorwa n’abadiyakoni, gusa amahirwe ahari ni uko atari benshi bagiye bagaragarwaho n’iyi ngeso.
Umuntu yakwibaza impamvu aba badiyakoni bategura ibintu nk’ibi kandi bakora mu nzu y’Imana.
Bene aya marozi, usanga ategwa abavugabutumwa bakunzwe cyane, abashumba, amakorali kimwe a bamwe mu bakristo. Gusa, twabibutsa ko ari ikintu kidapfa kwemerwa nk’icyaha mu mategeko ahanwa y’u Rwanda.
Isange.com yaganiriye na bamwe mu badiyakoni badutangarije ko iki kibazo cy’uburozi kivugwa muri ADEPR gihari ariko ko kigirwa ubwiru kuko banga mu rwego rwo kudashaka kwishyira hanze. Hari bamwe baduhaye aya makuru ariko batubuza gutangaza amazina yabo kuko byabagiraho ingaruka mbi.
Umwe mu badiyakoni baba muri ADEPR i Kigali (Rubonobono) twahisemo kwita Kamaliza yavuze ko amarozi ahari cyane kandi mumaparuwasi menshi. Yavuze ko uretse no kubuha abantu ku nsengero banarenga bakajya kubuha n’abageni mu ngo zabo. Yatanze urugero rw’uburyo hari bamwe bafatiwe kuri ADEPR Rubonobono bakabyiyemerera ndetse bakanabihagarikirwa. Hari amakuru yemeza ko Korali yitwa Rubonobono nayo yigeze guhabwa amarozi. Si aho gusa kuko no murri ADEPR Mu rurembo rw’amajyepfo, umushumba yarozwe n’umudiyakonikazi bamuhereye mu gikatsi cy’umutobe ariko ararusimbuka.
Undi mudiyakoni twabajije kuri iki kibazo kuri telefoni ye igendanwa ukomoka muri ADEPR Akarere ka Rwamagana nawe twahisemo kwita Munyakazi ku mpamvu z’umutekano we, yatubwiye ko abyumva gutyo ko uburozi buvugwa mu badiyakoni b’itorero ADEPR akaba yaduhaye n’urugero rw’uwarozwe akarusimbuka ariko akaba yarageze kure, atubwirako icyo baziza abo baroga barimo abashumba ngo ari ukubaziza imyanya y’ubuyobozi ndetse n’imitungo.
Twaganiriye kandi n’umwe mu bashumba bacyuye igihe muri ADEPR kuri iki kibazo, atubwira ko nawe bamuroze ariko Imana ikinga ukuboko ajya kwa muganga baramuvura. Yavuze ko urukungu rugomba gukurana n’amasaka. Hari undi muvugabutumwa waganiriye na isange.com avuga ko abadiyakoni bamuteze amarozi ariko Imana irabimuhishurira, maze abo badiyakoni bamaze kumenya ko yabibonye mu iyerekwa, barapfukama arabasengera.
Hari undi muvugabutumwa nawe tutavuze izina rye, nawe yavuze ko yategewe ku gikombe cy’uburozi mu gihe cyo kumwakira ubwo yari agiye kwigisha. Aba bavugabutumwa bose kimwe n’abapasiteri bagenda bitangira ubu buhamya mu materaniro bavuga uburyo batezwe amarozi n’abadiyakoni.
Hari kandi amakuru yizewe agera kuri isange.com avuga ko hari igihe n’abayobozi bakuru ba ADEPR hari aho bagera bakiheza mu mwanya wo kwiyakira kubera guhunga izo mpamvu n’ubwo bidakunze kuba henshi. Hari abandi benshi batanga ubuhamya bw’uko Imana yababujije kurya ibiryo biba byatetswe n’abadiyakoni kubera impamvu z’amarozi.
Isange.com yahamagaye umwe mu bayobozi ba ADEPR kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo, avuga ko ibyo ntabyo azi, ahabwa ingero nyinshi ariko akomeza kuvuga ko ibyo nta birangwa muri ADEPR. Aya marozi akenshi ngo aterwa n’urwango, amashyari, imitungo, imyanya y’ubuyobozi n’ibindi.
By RUGAMBA ERNESTE