Musenyeri wa Diyosezi gatolika ya Nyundo, Alexis Habiyambere, arasaba abakirisitu n’abaturage bo ku Nyundo, gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bagatanga amakuru y’ahaba hakiri imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro.
N’ubwo nta mibare igaragazwa y’ababa baraguye muri kiliziya ya Nyundo, bamwe mu baharokokeye bavuga ko hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi itaraboneka ngo ishyungurwe mu cyubahiro.
Mu myaka 22 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, abarokotse bavuga ko buri mwaka badahwema gusaba ko bahabwa amakuru y’aho imibiri y’ababo yaba iri, ariko magingo aya hari abatarava ku izima ngo batange amakuru.
Ntirenganya Jean de Dieu, umwe mu barokokoye muri kiliziya yo ku Nyundo, avuga ko taliki ya 9 Mata idateze kwibagirana mu mateka yaranze Nyundo, kuko ari bwo aho bari bahungiye mu kiliziya basanzwemo, abarimo baricwa hasigara mbarwa.
Yagize ati:“Twarimo turenga 800, duhungira mu ngoro y’Imana twizezwa kuharokokera, twibwira ngo nta watinyuka kwicira abantu imbere y’Imana.Ndasaba abarokotse kudacuka intege ahubwo bakomere kandi nsaba n’abandi kudufasha gukomezanya.”
Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi gatulika ya Nyundo Habiyambere Alexis, yagaye cyane abagize ubugwari bagakora Jenoside, agasaba ko hafatwa ingamba zikomeye, amacakubiri agacika burundu mu Rwanda.
Yagize ati:“Abacu bazize Jenoside tuzahora tubibuka kuko kubibagirwa ni ukunyagwa zigahera, turagaya ubugome n’ubugwari byaranze abijanditse muri Jenoside, dukwiye gufata ingamba zo gukumira burundu ingengabitekerezo ihembera Jenoside.”
Akomeza asaba ababa bafite amakuru y’ahari imibiri y’abatusti bishwe batarashyingurwa, kuyatanga kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro.
N’ubwo nta bimenyetso by’ingengabitekerezo ya Jenoside birahagaragara kugeza ubu, igikomeje kwibazwa n’abaturage cyane cyane abarokotse Jenoside, ni ukuntu imyaka ibaye 22 hari imibiri y’abaguye aho ku Nyundo no mu nkengero zaho itagaragazwa ngo ishyingurwe mu cyubahiro kandi hari abantu bari bahari bakagombye gutanga amakuru.
Depite Kayiranga Alfred Rwasa, yasabye ko ubukangurambaga ku kugaragaza imibiri itarashyingurwa bidakwiye gukorwa mu gihe cyo kwibuka gusa, ahubwo ngo bikwiye guhoraho kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu.
Yagize ati:“Kugira ngo Jenoside icike ntizongere kubaho haba mu Rwanda n’ahandi ku isi, ni ukurwanya ingengabiketerezo yayo, turasaba abaturage bose kumenya ko turi bene kanyarwanda uwaba azi ahari umubiri utarashyingurwa ntabivuge nta bumuntu bumurimo, dukwiye gutanga amakuru.”
Inkuru dukesha imvahonshya.
The post Musenyeri Habiyambere arasaba abazi aho imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa iri kuhagaragaza. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..