Agape Ministry yubakiye inzu ya miliyoni 5 umupfakazi wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata, 1994.
Kuri uyu wa gagatandatu, taliki ya 09/04/2016, Umuryango w’ivugabutumwa kandi udaraharanira inyungu wubakiye umupfakazi witwa Mukagatare Christine wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi yo muri Mata, 1994, utuye mu murenge wa Ntarama, akagali ka Kanzenze, ho mu karere ka Bugesera ari naho iyi nzu bamwubakiye iherereye. Iki gikorwa baba bagikoze mu rwego rwo kumufata mu mugongo muri ibi bihe u Rwanda rwibuka inzirakarengane zahitanywe n’iyi Jenoside.
Uyu mukecuru yashimye Imana ko yakoreshe uyu muryango ukamwubakira inzu.
Bamwe mu baturanye n’uyu mukecuru nabo bari bahari.
Umuyobozi w’akagali nawe yashimiye AGAPE MINITRY ku bw’iki gikorwa cy’urukndo.
Mukagatare yubakiwe iyi nzu nyuma y’igihe aba mu kazu gato cyane gasuzuguritse kashobora no kuzamugwaho mu gihe runaka. Iki kikaba ari igikorwa yishimiye cyane kandi cyanamukoze ku mutima kuko byatumye yumva ko nubwo yasigaye ari incike ariko Atari wenyine kuko agifite abamutekerezaho nk’Agape Ministry.
Ubusanzwe uyu muryango w’AGAPE MINITRY usanzwe ukora ibikorwa by’ubugiraneza binyuranye nk’uko bitangazwa na Girukwayo Francois Xavier uyiyoboye.
Xavier akaba avuga ko intego bafite nk’umuryango udaharanira ari uvugabutumwa mu buryo bunyuranye burimo kwigisha ijambo ry’Imana rizana abantu kuri Kristo no gufasha buri mwaka abatishoboye ubishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé), gusanira amazu incike za Jenoside, kurihira abanyeshuri babuze amikoro yo kwiga n’ibindi.
Umuyobozi wa Agape Ministry, Girukwayo Francois Xavier. yavuze ko iyi nzu bubakiye uyu mukecuru ifite agaciro ka miliyoni eshanu (5)
Bimwe mu bikorwa bamaze gukora harimo: Kuba barasuye abarwayi mu bitaro bya Muhima , CHUK, Masaka na Kibagabaga. Aha hose abarwayi bakaba barahabwaga ibikoresho y’isuku, ibyo kurya ndetse n’ababuze ubwishyu bw’ibitaro bakishyurirwa.
Agape Ministry ni umuryango wa Gikristo udaharanira inyungu ubu ukaba ugizwe n’abanyamuryango basaga 40 baturuka mu matorero atandukanye. Washinzwe n’abantu umunani bari abakozi muri Serena Hotel /Kigali, hari kw’italiki ya 02/04/2008.
Kuva washingwa, buri mwaka bakora ibikorwa by’ubugwaneza nko gusura abarwayi kwa muganga bakabaha ibikoresho by’isuku, ibyo kurya ndetse bakarihira bamwe mu baba badafite ubwishyu bw’ibitaro hakaba nabo bishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Ikindi, buri mwaka bagira imfubyi n’abapfakazi ba genocide basura mu miryango bakabafasha uko bashoboye kandi bakanabwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo ndetse abanyamuryango ba Agape Minisrty nabo bagafashanya hagati yabo nko mu gihe cy’amakwe,guhemba abibarutse muribo n’ibindi byinshi.
The post Bugesera: Agape Ministry yubakiye inzu ya miliyoni 5 umupfakazi w’incike ya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..