Korali Abahetsi ni Korari ibarizwa mu itorero rya ADEPR Remera Paruwasi ya Remera aho iherutse no gushyira indirimbo zabo hanze “DVD”, iyi ndirimbo bise ” Nikigituma Wiheba” n’ imwe muzagiye zikurikiranwa cyane, doreko ikubiyemo n’ubutumwa buhumuriza umuntu wese uri mugihe kimukomereye.
Bumwe mu butumwa bukubiyemo buragira buti: Niki gitunye wiheba ukiganyira ukibaza uti, ejo nzarya iki cyangwa nzambara iki, ibyo bikakubuza gukomeza urugendo bityo ukirengagiza ko Imana ishobora byose.
bakomeza bavuga ko hari igihe ubona ibibazo ari byinshi ukibwirayuko Imana yakuretse, ariko humura ntabwo ya kwibagiwe kuko byose irabizi. ukomere satani ntagutere ubwoba kuko ntabubasha agifite ku buzima bwawe, menya ko uri muri yesu aba afite amahoro, kuko ariwe ufite urufunguzo rw’ ibizaba kuri buri wese.
Nd. Bienvenu/Isange.com/Tel:0785247778,0725040607.
Kanda hano urebe Video.
The post “Reba Video” y’ indirimbo ya Korali Abahetsi ADEPR Remera ikomeje kubaka imitima y’ abanyarwanda muri ikigihe. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..