Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

ADEPR: Tom Rwagasana, Sibomana Jean na bagenzi be basohowe muri gereza bajyanwa mu ihererekanyabubasha. Itangazamakuru ryaheejwe, dore uko byifashe mu mafoto.

$
0
0

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 02/5/2017, ku kicaro gikuru cya ADEPR giherereye Kimihurura habereye ihererekanyabubasha (nubu rikirimo gukorwa) ryahereye ku isaha ya saa 10h00 za mu gitondo, aho Tom Rwagasana , Mutuyemariya Christine n’abandi bari bagejejwe kuri Biro ya ADEPR ngo bakore ihererekanyabubasha n’ababasimbuye ku mirimo bakoraga.

Iri hererekanyabubasha ryabereye mu muhezo ukomeye kuko usibye abanyamakuru baheejwe kugira ngo batagira ifoto n’imwe bafata, abakozi bose bakorera muri Biro ya ADEPR nabo bafungiraniwe ahantu hamwe babuzwa gutarabuka ngo begeere aho iri hererekanyabubasha ririmo kubera.

Sibomana Jean we yahagejejwe ku isaha ya saa 13h45, bivugwa ko yabanje kwitaba urukiko rwisumbuye rw’akarere ka Gasabo aho yari avuye kwitaba uru rukiko ubwo rwamusomeraga ibyaha aregwa. Mu gufata amashusho y’iki gikorwa ntibyigeze bitworohera na gato ariko isange.com yagerageje uko ishoboye ifotora imbere mu gipangu cy’aho  ririmo gukorerwa.

Turabizeza gukomeza kubakurikiranira hafi iyi nkuru tubasezeranya ko n’amafoto yabo tuza kuyabagezaho.

Kuri iyi salle aha hahagaze ushinzwe umutekano niho ihererekanyabubasha ririmo kubera

Ubwo Sibomana Jean nawe yari agejejwe kuri Biro ya ADEPR/UWO WAMBAYE ISHATI YA KAKI N’IPANTALO Y’UMUKARA

 

Abacungagereza bari bacunze umutekano bikomeye


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles