Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

ADEPR: Ihererekanyabubasha ntiryarangiye. Dore Abayobozi barimo Tom Rwagasana, Sibomana na Christine mu mapingu no mu iroza. Amafoto na Video.

$
0
0

Umuyobozi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem yatangarije isange.com ko uyu munsi kuwa gatanu tariki ya 02/06/2017 ku kicaro gikuru cya ADEPR kiri ku Kimihurura habaye ihererekanyabubasha ariko rikaba ritarangiye kubera ko umwanya wabaye muto, ibi bikaba ngo byaturutse ku mpamvu zuko abari abayobozi ba ADEPR baje mu ihererekanyabubasha mu bihe bitandukanye, aho Rev.Sibomana yazanywe nyuma ya saa site mu gihe  abandi bose bari bahageze mu masaha ya mu gitondo.

Yavuze ko hashyizweho komisiyo ishinzwe kugenzura uburyo iri hererekanyabubasha rizagenda, aho izagenzura niba ibikoresho byose abayobozi bafunze bikiri mu biro bakoreragamo, ndetse ikanagenzura ibyo abayobozi bashya baje basangamo kugira ngo izabitangire raporo.

Nyuma y’ihererekanyabubasha aba bayobozi bafunze bagaragaye mu mapingu, ariko inzego zishinzwe umutekano zibanyuza mu cyanzu ku buryo gufata amafoto yabo byari bigoye;

Uyu ni Sibomana Jean mu mapingu yinjizwa mu modoka ya Polisi

VIDEO mu maroza basohoka birukanka

Abayobozi mu iroza nyuma y’ihererkanyabubasha

Abayri abayopbozi ba ADEPR bakurikiranyweho kunyereza umutungo bajyanwe mu ibanga rikomeye
                                                                 Christine Mutuyemariya

Sebagabo Leonard na Salton Niyitanga

Tom Rwagasana asohoka mu muryango


SOMA UKO BYARI BYIFASHE MU MASAHA YA MU GITONDO:

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 02/5/2017, ku kicaro gikuru cya ADEPR giherereye Kimihurura habereye ihererekanyabubasha (nubu rikirimo gukorwa) ryahereye ku isaha ya saa 10h00 za mu gitondo, aho Tom Rwagasana , Mutuyemariya Christine n’abandi bari bagejejwe kuri Biro ya ADEPR ngo bakore ihererekanyabubasha n’ababasimbuye ku mirimo bakoraga.

Iri hererekanyabubasha ryabereye mu muhezo ukomeye kuko usibye abanyamakuru baheejwe kugira ngo batagira ifoto n’imwe bafata, abakozi bose bakorera muri Biro ya ADEPR nabo bafungiraniwe ahantu hamwe babuzwa gutarabuka ngo begeere aho iri hererekanyabubasha ririmo kubera.

Sibomana Jean we yahagejejwe ku isaha ya saa 13h45, bivugwa ko yabanje kwitaba urukiko rwisumbuye rw’akarere ka Gasabo aho yari avuye kwitaba uru rukiko ubwo rwamusomeraga ibyaha aregwa. Mu gufata amashusho y’iki gikorwa ntibyigeze bitworohera na gato ariko isange.com yagerageje uko ishoboye ifotora imbere mu gipangu cy’aho  ririmo gukorerwa.

Amafoto:

Kuri iyi salle aha hahagaze ushinzwe umutekano niho ihererekanyabubasha ririmo kubera

Ubwo Sibomana Jean nawe yari agejejwe kuri Biro ya ADEPR/UWO WAMBAYE ISHATI YA KAKI N’IPANTALO Y’UMUKARA

Abacungagereza bari bacunze umutekano bikomeye


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>