Umuhanzi Ndahiro Julien Chérubin ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya Evangelical Restoration church i Rubavu yateguye gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba tariki 9/7/2017 kikazabera i Rubavu kuri UTB yahoze ari RTUC.
Chérubin Ndahiro Julien yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo cye gifite insanganyamatsiko iboneka muri Zaburi 100: 4 havuga ngo “Mwinjire mu marembo ye mushima, no mu bikari bye muhimbaza, mumushime, musingize izina rye.” Uyu muhanzi Ndahiro Julien ateguye iki gitaramo nyuma y’iminsi itari micye yari amaze atumvikana mu muziki. Kuri ubu ariko avuga ko yamaze kugaruka ndetse akaba ateganya gukora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’umuziki.
Julien Ndahiro Chérubin mu myiteguro y’igitaramo cye
UMVA HANO ‘IKI NI CYO GIHE’ YA NDAHIRO JULIEN
Inkuru ya inyarwanda.com