Ibiganiro -mpaka hagati y’Abayisilamu n’Abakristo , bigira mumaro ki ?( Ku Bakristo)
Muri iki cyumweru gishize nibwo numvise mu kiganiro cyari kuri Radio kiyobowe na Ngarambe, bavuga ko hari hateganyijwe ikiganiro –mpaka hagati y’Abayisilamu n’Abakristu, ahitwa kuri Tapis rouge I Nyamirambo.
Kuva hambere ibyo biganiro nagiye mbigiraho ikibazo, nyuma y’ikiganiro nigeze gukurikira ahitwa Kwa Kadaffi, i Nyamirambo, ntangira kwibaza akamaro gaturukamo cyane cyane ku ruhande rw’Abakristo.
Reka mfate ko impamvu yaba iyo gukenera kwa buri ruhande guhindura abo bajya impaka abayoboke, abakristo bashaka guhindura abayisilamu, n’abayisilamu bashaka guhindura abakristo.
Ese ibyo hari uruhande rubigeraho?
Bamwe mu babyumva birabagusha.
Uburyo nabonye izo mpaka zigenda haba aho ku karubanda haba n’ibiganiro bagirira ku ma radio; nasanze, ntawe uva ku izima. Buri ruhande ruvuga amahame rugenderaho, urundi rukavuga amahame yarwo, Buri ruhande rukanenga urundi n’urundi bikaba nkuko. Nta na rimwe nigeze kumva hari abavuga ko bemeye bahindukiriye ukwemera kw’abandi..
Nabonye Abayisilamu bagerageza kujy’ impaka bakoresheje Bibiliya, berekana ko Abakristo batayikoresha neza cyangwa se hari ibyongewemo bidakwiye, Abakristo nabo bakabereka ko batazi uburyo bwo gukoresha Bibiliya, mu bihe bishize sinigeze kubona abakristo bo bakoresha I Kolowani mu kwemeza Abayisilamu ,muri iki gihe nibwo hatangiye kuboneka Abakristo bazi icyarabu bigeze kuba abayisilamu, bagerageza kurwabo ruhande kwemeza abayisilamu.
Ese ibi biganiro bifite impamvu ifatika yo kubaho?
Bigusha abumva.
Kugeza ubu mbona nkuko nabivuze ntabaratangaza ko bahindukiye bavuye mu byo bizeraga kubera ibyo biganiro, ahubwo ibyo bigusha abumva , urugero ni urw’ umutegarugori muri icyo kiganiro giherutse wasabye abakiyobora ko bagitunganya neza ku buryo ibintu bisobanuka neza kuko uburyo gikorwa , ababyumva basigara mu gihirahiro batazi aho ukuri guherereye. Uwo mugore yongeyeho ko abona Abayisilamu ngo bafata nk’umurongo umwe muri Bibiliya bakawusobanura wonyine batarebye igice cyose uturukamo.
Navuze ko ibi biganiro byari kugaragara ko bifite akamaro ku babikora haramutse humvikanye bamwe muri bo bemera ko ibyo abandi bavuze ari ukuri, ariko rero siko bimeze.
Impamvu batakwumvikana.
Mu itangiriro njye mbona nta mpamvu y’ko ibi biganiro byabaho bitewe nuko imyizerere y’izi mpande zombi itandukanye: Abakristo bagendera kuri Bibiliya, Abayisilamu bagendera kuri Kolowani. Imwe yemera ko Yesu ari Imana akaba ari we nzira n’ukuri, Kolowani ibyo ntibikozwa. Nonese ubwumvikane bwaturuka he keretse hagize uwihakana ukwizera kwe?
Njye muri icyo kiganiro nigeze kumva ku musigiti wo kwa Kadaffi numvaga rwose abari ku ruhande rushyigikiye Ubukristo basa n’abarya iminwa, ukwisobanura kwabo ukumva kutumvikana neza. Wasangaga basa nk’abiregura ( bari kuri defensive), icyo gihe nabwo hari umukobwa w’umukristo wari umwana mu gakiza , akibwirizwa Ubutumwa Bwiza byababaje aranambwira ati mwagiye gusobanura ibintu. Impamvu y’uko kurya iminwa nuko akenshi usanga Abayisilamu barasomye Bibiliya, bamwe babanje mu bukristo mu gihe Abapasteri benshi batari bazi iby’ikolowani. Ahantu nabonye babishoboye ni mu gihugu cya Uganda aho usanga hari Abakristu bahoze ari abayisilamu, ndetse bamwe bakaba bari nk’aba Shehe, bakaza kuba abakristo, abo kubera ko baba bazi icyarabiu, basobanukiwe Kolowani, bajya basobanura ibintu ukumva ku ruhande rw’Abayisilamu naho habaye kurya iminwa
Njyewe hari ikibazo nibaza: Bariya bajya muri ibyo biganiro bakarya iminwa ninde uba wabohereje ngo bahagararire Abakristo, bigatuma bavaho bagusha abana bato mu gakiza?
Ndabaza nti ariko ubundi baretse Imana ikirwanirira Ko batabishoboye?
Nibajye “I Karumeri”.
Dore njyewe icyo nabagiraho inama. Niba bashaka kwemeza abandi nibakore nkuko Umuhanuzi Eliya yabigenje ubwo yahigaga n’abahanuzi ba Baali , buri ruhande rugasenga Imana rwemera ngo umuriro wake. Tuzi uko byagenze umuriro w’Imana ya Eliya waka, Aba Baali bakirirwa bijomba ibyuma baboroga, ariko umuriro ukanga.
Nibakore ibyo bemeze abandi, Imana yo gukuzwa izagaragara.
Adolphe MITALI.