Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Mu matorero basaba abakristo babo gukata kontake bakatsa imodoka nk’ikimenyetso cyo kwizera ko bazazitunga.

$
0
0

Ibi sinjye ubivuga,

Bibaye nk’inshuro ebyiri numva ikiganiro kibera kuri imwe mu madariyo ya hano mu Rwanda, icyo mperuka kikaba cyarabaye ku itariki ya 28 Nzeri mu masaha ya nijoro.(Mu ma Saa Mbili na 40)

Muri icyo kiganiro, uwagitangaga yavuze ko atemera ko umukristo yagibwamo n’amadayimoni, bityo ko abatizera aribo gusa bakwirukanwamo amadayimoni. Uwo mugabo kandi ntiyemera ko ibikorwa byo kuboha Satani n’abadayimoni bikurikije Ijambo ry’Imana muri Bibiliya, yongeraho ko ibivugwa ko umukristo yakurikiranwa n’imivumo ya karande ya ba Sekuru atari byo.

Izi ngingo zose uyu mugabo yavuzeho, ntiziri mubyo nifuza kuvugaho uyu munsi, ariko mwizere ko muri numero zitaha tuzabivugaho.

Icyo nshaka kuvuga kuby’uwo mugabo yavuze ni ibintu abona bikorwa muri amwe mu matorero byo gesengera amazi ngo abantu bakire indwara n’imivumo. Ikindi ngo n’itorero yabonyemo abantu basengera abandi bababwira ngo batse imodoka(zidahari), mu kwizera, kugira ngo babashe kuzazitunga. Ibyo uyu mugabo yarabyamaganye avuga ko ari ubuyobe.

Singamije hano kwemeza ibyo gukoresha amazi  ngo abantu bakire indwara ari ukuri, cyangwa ikinyoma cyangwa se niba uko kwatsa imodoka bifite ishingiro. Icyo nifuza kuvuga ni iki : Mu bemera habamo ibyiciro nakwita bibiri: hari abemera cyane ibitangaza mu buryo burengeje, hakaba n’abandi bagendera ku bintu bifatika gusa birinda ikintu cyose kidasobanutse mu buryo bw’ubwenge bwamuntu.(rationalisme, pragmatisme). Ubwo ariko hari icyiciro kiri hagati y’ibi byombi.

Aba bose bashobora guhura n’ingaruka zitari nziza. , ibi nabyo tuzabivugaho Burya gutwarwa n’ibitangaza cyane ( mysticism), bishobora kugira ingaruka zitari nziza ; kimwe no kuzirana cyane n’igisa n’igitangaza.

Reka mvuge kuri ibi byo ” Gukata kontake watsa imodoka idahari”, navuze ko ntabyemeza cyangwa ngo mbihakane ariko ndagira ngo mbaze uyu mugabo wayoboraga iki kiganiro:

Mwene Data ko biriya bintu ubihakana cyane, utekereza iki ku bayisilaheri mu gihe cya Yehoshafati bagiye kurwana n’abanzi bafite intwaro nyinshi , bo bakagenda baririmba gusa? Utekereza iki ku kuzenguruka Yeriko ikariduka, ari ukuzenguruka gusa, Ari nkawe iyo ubabona ntiwari kubafata nk’abasazi?Iby’umwami se umuhanuzi yasabye gukubita hasi nk’ikimenyetso cy’inshuro azatsinda abanzi? hari n’izindi ngero nyinshi.

Bibiliya itubwira ko “Kuko ubupfu bw’Imana buruta ubwenge bw’abantu, kandi intege nke z’Imana zirusha abantu imbaraga” 1 Abakor 1:25, 

“Kuko ubwo ubwenge bw’Imana bwategetse ko ab’isi badaheshwa kumenya Imana n’ubwenge bw’isi, Imana yishimiye gukirisha abayizera ubupfu bw’ibibwirizwa.” 1 Abakor1:1:21

Nkurikije rero ingero nyinshi ziboneka muri Bibiliya mbona ko umuntu atakwihutira kunenga ibintu bimwe na bimwe bikorerwa mu nzu y’Imana keretse uvuze uti ndabibonamo icyaha iki cyangwa kiriya. Ibintu byinshi tubona mu gakiza wavaho utagira ibyo wemera kuko bidafite ubusobanuro ukurikije ubwenge bw’abantu nkuko ijambo rivuga ” Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu”

Ni uku mbibona

Adolphe MITALI.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>