Nyuma yo kumara igihe kingana n’amezi 6 yose bicaye ku ntebe y’Ishuli ry’Ubuhanuzi ryatangijwe n’Itorero rya ADEPR mu mwaka wa 2015, abanyeshuli bagera kuri 275 bahawe impamyabumenyi zibemerera gukora akazi k’ubuhanuzi ndetse n’ivugabutumwa mu buryo bw’ubunyamwuga.
Kuwa gatanu tariki ya 30/09/2016 ku nyubako za ADEPR ku Gisozi nibwo aba banyeshuli bakorerwaga umuhango wo guhabwa izi mpamyabumenyi, bazihabwa n’abayobozi bakuru ba ADEPR. Muri iki gikorwa, Umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana Jean, yasabye aba barangije ko bakwiriye kumenya gusigasira neza impano bahawe n’Imana kuko ari amataranto izababaza. Abasaba ko bakwirinda kuzikoresha nabi, haba ku nyungu zabo cyangwa se ku zindi mpamvu ziturutse ku bwende bwa Muntu.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Bishop Sibomana yavuze ko Itorero riba rikeneye abahanuzi kimwe n’abavugabutumwa babihuguriwe ku buryo hatabaho ukwica gahunda cyangwa se indi myitwarire mibi yagiye iranga bamwe muri bo mu bihe byo hashize. Yakomeje avuga ko Itorero ryahagurukiye kubaba hafi ndetse no gukomeza kubaha aya mahugurwa dore ko ngo amaze gutanga umusaruro mwiza.
Naho Rev.Rurangirwa Emmanuel akaba ari namwe uhagarariye iri Shuli, yavuze ko hatibandwa ku basengera muri ADEPR gusa ahubwo ko imiryango iba ikinguye ku bantu bava mu matorero yose. Yongeyeho ko badashobora gukomeza kwihanganira abahanuzi bica gahunda kimwe n’abagaragarwaho imyitwarire mibi, asaba abarangije kuzitwara neza no kuzashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe. Naho umwe mu banyeshuli bahuguwe kuri uyu munsi, yatangarije isange.com ko bababazwa no kubona hari abahanuzi basigaye bacuruza impano zabo, bagahanura ibinyoma cyangwa se bakaneshya abantu nkana ngo Imana iravuze kandi itavuze.
Uyu munyeshuli yavuze ko ku giti cye azakora ukoshoboye agahugura, agatesha abahanuzi b’ibinyoma benshi bakunze kwita “Abasatuzi” kuri ubu bamaze kurembya abakristo babahuguza ibyabo. Yasabye ko Itorero ryashyiraho Itegeko ko buri muhanuzi cyangwa se umuvugabutumwa wese ukunze kugaragara imbere y’abantu benshi, byaba byiza abanje kunyura muri iri Shuli kuko ribaha umurongo muzima dore ko ngo rifite abarimo b’inararibonye.
Kanda hasi usome ibyerekeranye n’abavugabutumwa biyise “ABASATUZI”