Scott C. Waring, ni umwe mu bahanga bajya bajya mw’isanzure bakamarayo iminsi bakora ubushakashatsi bari mu byogajuru. Muri ubu buhamya bwe , aratubwira ukuntu aherutse kubona icyogajuru gifite iforume nk’iyisasu(Niko kimeze iyo ukirebye kuri video yafashe), kigenda gikurikiye icyogajuru we ubwe yari arimo. Icyo cyogajuru ngo gisa neza n’icyo bavuga cyigeze gukurikira Ikindi kitwaga Atlantis, muri 2007.
Dore uko Scott abivuga:
” Njya nkunda kureba ikirere n’isi uko bimeze, iyo ndi mu cyogajuru, bitewe nuko uburyo bigaragara uri iriya mu kirere butandukanye cyane nuko tubibona turi hano kw’isi.” Scott akomeza avuga ati: ” Mu gihe rero nari ndimo kurebera kuri Webcam, nagiyekubona mbona ikintu kirekire gifite forume ya silendre(Cylindre)”, nkuko nabivuze, kuri video ubona gikoze nk’isasu, ariko birumvikana ko cyo cyari kinini cyane.
Icyo kintu cyagendaga kinyura iruhande y’icyogajuru nari ndimo, ariko kigezaho kiduca munsi” (uburyo abivuga bigaragara ko cyasaga nk’ikineka), ” Cyari gifite umuvuduko ungana n’uw’icyogajuru cyacu, cyokora cyo wabonaga gisa nk’ikirabagirana, kandi gishaka kumera nk’icyo wahitishamo ijisho ukareba hirya, nk’ikirahure(semi transparent).
Mu gihe nari nkikireba rero nibwo nagiye kubona mbona nkingirijwe na ecran y’ubururu, twita iy’urupfu, ifunga Webcam, sinaba ngishoboye kongera kureba mu gihe rwose nari ndimo kwirebera OVNI. Iyo ecran(ekra), ni iya NASA.
Nguko uko Scott avuga uburyo yabonye iyo OVNI, n’uburyo yabujijwe gukomeza kureba, ukaba wakwibaza uruhare cyangwa inyungu NASA ibifitemo mu gufunga Web mu gihe Scott yarebaga ibyo. Cyokora rero Scott nkuko abyerekana yashoboye gufata Video, nk’iminota 5 y’ibyo yabonaga.
Ngibyo ibyo mu isanzure, twari tubafitiye.
MITALI Adolphe