Perezida wa komisiyo y’amatora avuga ko Ukwishyira hejuru bakumva ko aribo bafite agaciro nk’aho bavukiye mu bibero bya Bikiramariya kwa bamwe mu banyarwanda mbere ya Jenoside bakumvako abandi bari munsi y’ibirenge byabo ari byo byatumye imbaga y’abatutsi yicwa.

Perezida wa komisiyo y’igihugu Prof.Kalisa MBANDA
Mu kiganiro yatanze ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, komisiyo y’igihugu y’amatora n’ubugenzunzi bukuru bw’imari ya Leta byibukaga Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko abateguye bakanakora Jenoside bishyiraga aheza bakumva ko ari abatoneshwa imbere y’Imana naho abandi nta gaciro n’uburenganzira bwo kubaho bafite.
Yavuze ko ibi babyifashishije bagaha amazina atesha ubumuntu abatutsi bagamije kubarimbura kukobari bamaze kubambura ishusho Imana yabahaye bakabambika indi.
Abanyarwanda bari mu Rwanda n’inshuti z’Abanyarwanda baribuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi igahitana abarenga miliyoni.
The post “Kwifata nkaho wavukiye ku bibero bya Bikiramariya abandi munsi y’ibirenge nibyo byatumye haba Jenoside” Prof Kalisa Mbanda appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..