Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Kuki uvangura abakirisitu atavangura n’amaturo batuye?- Pastor Bucyeye

$
0
0

Pasiteri Bucyeye Coleb yemeza ko uwigisha ijambo ry’Imana afite ingengabitekerezo ya Jenoside adakwiye kwakira amaturo y’abo yavanguye. Abivuze mu gihe abanyarwanda bakomeje kwibuka ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi.

Yabivugiye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare, kuri uyu wa 12 Mata 2016, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

pasiteri-Bucyeye-coleb-avuga-ko-uwakira-amaturo-y_uwo-yifuriza-inabi-afite-ibyago

pasiteri-Bucyeye-coleb-avuga-ko-uwakira-amaturo-y_uwo-yifuriza-inabi-afite-ibyago

Yagize ati “ Niba hari pasiteri ufite ingengabitekerezo ya Jenoside afite ibibazo bikomeye cyane. Iyo abantu bateye umurongo bajya gutura kuki udatoranyamo uw’izuru utifuza, ahubwo ko amaturo yose uyakira?”

Yemeza ko bibabaje kuba indwara zitavangura ariko umuntu akaba ari we uvangura afite ubwenge. Ati “Uw’izuru rinini arwara ibicurane kimwe n’ufite rirerire cyangwa rito.”

Yasabye abantu kubabarirana kugira ngo bihane umuvumo utazabakurikirana maze bazabone ubwami bw’Imana.
Avuga ko abakoze ibyaha bagakomeza kwihishahisha bitazabahira kuko Imana izabagaragaza.

Yasabye abantu kwicuza bakirinda umuvumo w’ibyaha.
Asaba abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bose kujya imbere y’Imana bakihana kuko bizababohora ibyaha byabo.

Ati “ Bibiliya iravuga ngo umunyacyaha yiruka ntaw’umwirukankije ariko ngo umukiranutsi ashira ubwoba nk’intare.”

Pasiteri Bucyeye Coleb avuga ko kugira ngo hatazongera kuba amahano nk’ayabaye abantu bakwiye kugarukira Imana no gukizwa, cyzne cyane abigize uruhare muri Jenoside.

Src:imirasire

The post Kuki uvangura abakirisitu atavangura n’amaturo batuye?- Pastor Bucyeye appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>